Abakinnyi 14 b’ibikomerezwa mu ikipe ya Manchester United barimo Romelu Lukaku ,Alexis Sanchez bashobora kwerekwa amarembo abasohora muri iyi kipe mu gihe habonetse ikipe ibagura ku mafaranga bifuza.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikinyamakuru dailymail cyanditse kivuga ko umushoramari mukuru wa Manchester United ashobora kugurisha abakinnyi bagera muri 14 bafite amazina akomeye muri iyi kipe nyuma yuko bamwe muribo batasohoje amasezerano bagiranye.

Mu bakinnyi bashyizwe mu majwi harimo Romelu Lukaku bavuze ko hagize ikipe imushaka ku mafaranga angina na £75million ntakabuza bahita bamugurisha , Muri uru rutonde harazamo n’umukinnyi Alexis Sanchez uvugwaho kuba ataritwaye neza muri Shampiona ishize ngo nawe ashobora kba yagurishwa mu gihe habonetse ikipe imwifuza.

Inkuru ikomeza ivuga ko Sanchez umaze igihe kingana n’amezi 18 arwana rwana no kugirango asubire ku murongo ko kuri ubu yahawe rugari mu gihe hari ikipe imukeneye ko yahita imubona bitewe nuko atigeze ashyira mu bikorwa amasezerano yagiranye na Manchster United.

Dore urutonde rw’abakinnyi bashobora kwerekwa amarembo abasohora muri Manchster United:

Romelu Lukaku

  1. Alexis Sanchez
  1. Matteo Darmian
  1. James Wilson
  1. Regan Poole
  1. Matty Willock
  1. DJ Buffonge
  1. Zak Dearnley
  1. Callum Whelan
  1. Tom Sang
  1. Tyrell Warren
  1. Millen Baars
  1. Matty Olosunde
  1. Juan Mata

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU