Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki ukora mu nteko ishinga amategeko ya Kenya uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jaguar, kuri uyu wa Gatatu yatawe muri yombi kubera imyanzuro ikarishye aherutse gufatira abacuruzi b’abanyamahanga.

Abanyamahanga batumye Jaguar, umuhanzi akaba n' umunyapolitiki mu nteko ishinga amategeko ya Kenya atabwa muri yombi

Depite Charles Njagua (Jaguar) yafatiwe hanze y’inteko ishinga amategeko yo muri Kenya n’abapolisi b’abofisiye maze ashyirwa mu modoka yabo ahagana saa sita n’igice z’amanywa (12:30 pm).

Iri tabwa muri yombi rya Jaguar ryabaye nyuma y’uko asuye abacuruzi bakorera ku muhanda wo mu gace ka Kirinyaga maze agashyira amakosa ku bacuruzi b’abanyamahanga.

Yagize ati: “Niba mukoresha amasoko yacu, Abagande n’abanya-Tanzania mwamaze kwigarurira ubucuruzi bw’igihugu cyacu. Ibyo mwakoze birahagije. Niba amasaha 24 adahagije ngo mube mwavanye ibintu byanyu aha, tuzabirukana tunabakubite kandi nta n’umwe uzadutera ubwoba.”

Uyu mwanzuro we wateje ikibazo ku mubano wa Kenya na Tanzania, uyu mugabo wahoze ari umuhanzi akinjira muri politiki yisobanuye ku mpamvu yamuteye kuvuga ariya magambo mu butumwa yashyize kuri Twitter.

Yagize ati “Ibyiyumviro byanjye nagaragaje ejo hashize byagarukaga ku magambo Umunyamabanga w’inteko ishinga amategeko, Dr. Fred Matiang’i yavuze ko Abashinwa bigaruriye amasoko yose yo mu gihugu bakanakoresha abaturage bacu mu bikorwa by’ubucuruzi binyuranyije n’amategeko. Ntabwo nshaka gusenya umubano w’igihugu cyacu n’ibihugu duturanye kuko ari byo bituma ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ndetse no mu gace Kenya iherereyemo butera imbere.”

Ku itariki ya 12 Kamena 2019 ni bwo Matiang’i yategetse ko abanyamahanga bose bakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu cya Kenya bakwirukanwa. Ibi kandi yabitangaje nyuma y’uko hari hamaze kugaragara umubare munini w’abacuruzi b’Abashinwa mu isoko rya Gikomba.

Ku bwa Matiang’i kandi ngo asanga abanyamahanga bose bakora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko mu gihe bari mu gihugu badafite ibyangombwa bya leta binabemerera gucururiza muri icyo gihugu.

Yagize ati: “Ntabwo turi gutanga ibyangombwa by’ubucuruzi, leta ntishinzwe gukora ibyo. Ntabwo tuzi ibyiciro abacuruzi barimo cyangwa se undi ushaka kwinjira mu bucuruzi. Ibyo bitemewe n’amategeko bikorwa n’abanyamahanga binjiye mu gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi umutekano wacu ugomba kurindwa. Tuzabirukana bose.”

Abanyamahanga batumye Jaguar, umuhanzi akaba n' umunyapolitiki mu nteko ishinga amategeko ya Kenya atabwa muri yombi

Uyu mwanzuro wo kwirukana abanyamahanga bose bakorera ubucuruzi mu gihugu cya Kenya waje mu rwego rwo gukaza umutekano w’igihugu no guca abajya muri icyo gihugu badafite ibyangombwa byemewe na leta.

Jaguar yatawe muri yombi azira gusagarira abanyamahanga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU