Airtel -Tigo yahembye abakiriya bayo batanu bahize abandi mu irushwanwa ryiswe byuka uri millionaire banahize abandi gukoresha servize zirimo kohereza no kwishyura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku Kicaro gikuru cya Airtel giherereye I remera nibwo abanyamahirwe 5 batsindiye ibihumbi 25,000frw mu gikorwa kiswe byuka uri Miliyonaire.

Abo banyamahirwe bahiriwe kuri uyu munsi ni  Nyirabampa Laurant ,Karegeya Alphonse ,Maniriho Steven ,Uwamahoro Anitha ,Tuyisenge Maria Greti , aba bose bahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25,000frw. Gusa hari n’abandi batsinze mu gihugu cyose gusa badafite ubushobozi bwo kugera ku biro bya Airtel Tigo aho biherereye hose mu Rwanda nabo bahawe amafaranga yabo.

Mu kiganiro twagiranye n’umunyamahirwe w’uyu munsi   Maniriho Steven  yatubwiye ko yishimye cyane ndetse ko azakomeza gukoresha izi service za Aitel Tigo mu rwego rwo gukomeza kuba umukiriya w’imena.

Yagize ati” Ndishimye cyane kuba tsindiye aya mafaranga sinarinziko nanjye amahirwe yansekera[…]Mbere numvaga ko bitashoboka gusa magingo aya nabonye ko ntakidashoboka.”

Mu kiganiro twagiranye n’ushinzwe ibicuruzwa muri Aitel Tigo bwana Gakuru Phillipe  yavuze ko iyi promosiyo iromo abantu barenga 1000 gusa ko magingo aya abamaze gutsinda ari abantu 220 ,mu gihe ku munsi baba bagomba guhemba abanyamahirwe 20.Yakomeje yongeraho ko iyi gahunda yakozwe mu rwego rwo kwishimana n’abakiriya babo.

Ati” Iyi gahunda yakozwe mu rwego rwp kwishimana n’abakiriya ba Airtel -Tigo kuko muzi neza ko twahuje imirongo aho umukiriya wa Airtel aba ashobora gukoresha service zimwe n’ukoresha Tigo.”

Yakomeje yongeraho ko batifuje kugora abakiriya babo batuye mu bice bitandukanyr by’igihugu ngo kuko iyo watsinze baraguhamagara bakamenya aho atuye waba utabasha kugera aho ibiro bya Aitel Tigo bikorera hose mu Rwanda bakaba baguha amafaranga yawe watsindiye.
Iyi promotion ngo izamara amezi 3 ,aho muri buri cyumweru harimo abanyamahirwe mu gihe cy’ icyumweru cyose hazajya hamenyekana uwatsindiye Miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Yasoje asaba abantu bose gukomeza gukoresha Airtel Tigo kuko amahirwe yo agikomeje kandi buri wese yamusekera. Yaboneyeho kubwira abantu bose ko nimero ikoreshwa ihamagara abatsinze ko ari 0722123123 mu rwego rwo kurwanya abatekamitwe basigaye babeshya abantu ko batsindiye amafaranga kandi bifuza kubarya imitsi yabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU