Ishyirahamwe ry’ abanyeshuri bize ku Intwari ku wa 31 Gicurasi 2019 bibutse ku nshuro ya 25 abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyeshuri bize ku Intwari bibutse abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Kunshuro ya 25 u Rwanda rwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no  kunshuro ya 10 Ishyirahamwe ry’abanyeshuri bize ku kigo cy’amashuri abanza cy’ Intwali bibuka abahoze ari abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo Kwibuka Abarimu n’abanyeshuri bahoze biga ku Intwali cya bimburiwe n’urugendo rw’inzira y’umusara Abatutsi banyuzemo muri Mata 1994. Urugendo rwatangiye i Saa sita (12h00) ruhera ku mashuri y’Intwali rugarukira ku musigiti wa Onatracom runyura mu muhanda uri munsi y’umusigiti, bagaruka ku  mashuri y’Intwali ahaberaga icyo igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya cumi (10) Abarimu n’abanyenshri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyeshuri bize ku Intwari bibutse abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Nyuma y’urugendo rw’inzira y’umusaraba rwo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hakurikiyeho umuhango wo gushyira indabyo ku rwibutso rw’ abarimu n’ abanyeshuri bahoze biga ku Intwali bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwibuka Abarimu bigishaga ku Intwali n’abanyeshuri bahigaga bazize Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994 yari Sheikh Harerimana Mussa Fazil mu ijambo rye wa sabye Abanyeshuri barererwa mu kigo cy’Intwali, kwirinda iterambere ritagira ubumuntu kandi rishingiye ku macakubiri atanya abantu, kuko ntacyo rimara mu buzima bwa muntu no mu iterambere rya buri munsi.

Abanyeshuri bize ku Intwari bibutse abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gikorwa cyo Kwibuka Umuhanzi Bonhomme afatanyije n’urubyiruko rukina Drama rw’abanyeshuri barererwa mu kigo cy’amashuri abanze cy’Intwali bifatanyije kwibuka mu ndirimbo zihanganisha n’izikomeza imitima y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata mu 1994 mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU