Ku nshuro ya mbere abantu bagera kuri 30 barimo n’abapadiri basengeye bwa mbere muri Cathédrale Notre-Dame bambaye ingoferi z’abubatsi kubera ikibazo cy’umutekano wayo.

Muri Mata nibwo iyi kiliziya ibitse ubutunzi bukomeye mu myemerere y’abakirisitu gatolika yafashwe n’inkongi y’umuriro. Ni yo irimo ikamba ry’amahwa bivugwa ko Yezu yambitswe ku musaraba.

Kuri uyu wa Gatandatu yasomewemo misa yitabiriwe n’abantu bake cyane. Misa yabereye muri Chapelle iri muri iyi kiliziya, yitabiriwe n’abakirisitu bake, abubatsi bari mu mirimo yo kuyisana, abanyamakuru bose bambaye ingofero zera ziranga abubatsi bari ku gikwa.

Ku bw’impamvu z’umutekano, iri tsinda ryitabiriye iyi misa ntiryari rirenze abantu 30.

Inkongi yatwitse iyi kiliziya, bivugwa ko yatewe n’insinga z’amashanyarazi, yatumye igisenge cyayo cyangirika. Gusa imitungo y’agaciro gakomeye irimo ikamba ry’amahwa Yezu yambitswe ku musaraba yo yabashije gukurwamo.

Miliyoni 950 z’amadolari ya Amerika ni yo mafaranga abantu bamaze kwemera ko bazatanga mu bikorwa byo gusana iyi kiliziya. Angana na 9% byayo, amaze kwakirwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU