Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2019, mu gihugu cya Misiri hatangijwe irushanwa ry’imikino y’igikombe cy’Africa cy’ibihugu (AFCON 2019) aho ku ikubitiro Misiri iranganjwe imbere na Mo Salah yatangije iri rushanwa ikina na Zimbabwe ndetse ibasha no gukura amanota atatu muri uyu mukino.

AFCON 2019: Misiri yatangiye neza irushanwa nyuma yo gutsinda Zimbabwe

Ni umukino wabereye kuri sitade nkuru y’umujyi wa Cairo, ukaba witabiriwe n’abafana barenga ibihumbi 64,000, ndetse wanagaragayemo abayobozi bakomeye barimo Perezida w’iki gihugu Abdel Fattah el-Sisi, perezida wa FIFA Gianni Infantino n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Misiri yatangiye neza irushanwa nyuma yo gutsinda Zimbabwe

Misiri yatangiye neza irushanwa nyuma yo gutsinda Zimbabwe

Igitego cyatsinzwe na Mahmoud Trezeguet ku munota wa 41 w’igice cya mbere cy’umukino nicyo cyahesheje ikipe y’igihugu ya Misiri amanota atatu, ihita iyobora urutonde rw’amakipe aherereye mu itsinda A.

Mo Salah usanzwe akina muri Liverpool iherutse no kwegukana Champions League, yari umwe mu bakinnyi bari bitezwe cyane muri uyu mukino ndetse yanigaragaje cyane nubwo nta gitego yatsinze kuko umuzamu wa Zimbabwe witwa ‘Sibanda’ wanagaragaje ubuhanga yari yamubereye ibamba.

Undi mukino ukomeye wo muri iri tsinda uteganyijwe kuba arahuza ikipe ya DR Congo ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda, ukaba ari bube kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2019 kuri Sitade ya Cairo.

Trezeguet scored the only goal of the game as Egypt narrowly beat Zimbabwe 1-0

He celebrates after getting Egypt's home Africa Cup of Nations campaign up and running

Misiri yatangiye neza irushanwa nyuma yo gutsinda Zimbabwe

Misiri yatangiye neza irushanwa nyuma yo gutsinda Zimbabwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU