Nyuma yo kuva ku gucurangira amafaranga 100, umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu kubera indirimbo ye Mariya Jeanne akomeje kwandika amateka. 

Alain Muku yatangaje akayabo Nsengiyumva uzwi nka igisupusupu ahembwa ku gitaramo

Nkuko ushinzwe inyungu ze Alain Muku yabitangarije Ukwezi TV, Nsengiyumva Francois  umaze gushyira hanze indirimbo 2 gusa Mariya Jeanne na Icange‘ , ngo agomba guhembwa nibura ibihumbi 500 FRW ku muntu wese wifuza ko amucurangira mu gitaramo.

Yagize ati “Nkubwize ukuri,ntabwo dushobora kujya munsi y’ibihumbi 500 FRW gusa ayo ngayo afite aho wayasaba.Turavuga tuti agomba gucurangira ahantu hari amasitade,hafunze abantu bagomba kwishyura ariko nk’iwabo I Gatsibo ahantu hataba sitade,hadafunze hari ikibuga gusa nibamunsaba bashobora kuvuga bati dushyira hamwe amafaranga 500,wenda se na Transport,niba ari ibyuma mubyishakire,nzabyemera ku buntu kuko nibo bamugejeje aho ageze.”

Alain Muku yavuze ko hari uturere n’abantu benshi bakomeje kumusaba Gisupusupu ariko bagatanga amafaranga make, ariyo mpamvu bashyizeho ibiciro biringaniye batagomba kujya hasi kugira ngo umukoreshe.

Mu magambo akomeye Nsengiyumva waririmbye 'igisupusupu' yikomye Mavenge Sudi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU