Muri iyi minsi inkuru iri gucicikana nuko bivugwa ko Diamond Platnumz yaba ari  mu rukundo rw’ibanga n’umunyamiderikazi w’umunya-Kenyawitwa Vivian uzwi nka Vivafabrica ku mbunga nkoranyambaga.

Amafoto agaragaza uburanga bwa Vivian uzwi nka Vivafabrica bivugwa ko ari mu rukundo rw'ibanga na Diamond platnumz

Aya makuru yuko Diamond Platnumz yaba ari guca inyuma umukunzi we Tanasha Donna nyuma yo kumutera inda, yatangiye gukwirakwizwa nyuma y’aho hagaragaye amwe mu mafoto ndetse n’amashusho Vivafabrica yashyize ku rukuta rwe rwa ‘instagram’ mu gihe hafatwaga amashusho y’indirimbo ‘Inama’ ya Diamond yafatanyije na Fally Ipupa wo muri RDR Congo.

Nk’uko ikinyamakuru Ghafla cyo muri Kenya kibitangaza, ngo abantu batangajwe n’ukuntu Vivian yaba yarageze ahafatiwe amashusho y’iriya ndirimbo kandi atari ayirimo, ni na byo bashingiraho bavuga ko yaba ari mu rukundo na Diamond n’ubwo we abihakana avuga ko amufata nk’inshuti ye isanzwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Vivian yanyomoje ayo makuru afata nk’ibihuha y’uko yaba akundana na Diamond kandi asanzwe ari umugore.

Yagize ati: “Nshuti zanjye z’abanya-Tanzania sindi umuntu wita ku magambo y’abantu, mfite umugabo n’umwana, iyo mikino mushaka gukina nta cyo izageraho, nubaha Diamond kandi mba nshaka ko twafatanya mu kazi, Diamond na we afite umugore we, ndiyubaha sinatwara umugabo w’abandi.”

Ntibitangaje kuba abantu bakwemera ko uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika yose, Diamond yaba ari mu rukundo n’uyu mugore kuko yagiye akundana n’abakobwa benshi batandukanye bo muri ibi bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba.

Abamenyekanye cyane yakundanye na bo ni nka Zari Hassan , umunya Ugandakazi banabyaranye abana babiri, Hamissa Mobetto wo muri Tanzania ndetse na Tanasha Donna wo muri Kenya umukunzi we bakundana muri iyi minsi bateganya no kurushinga.

Amafoto agaragaza uburanga bwa Vivian uzwi nka Vivafabrica bivugwa ko ari mu rukundo rw'ibanga na Diamond platnumz

Amafoto agaragaza uburanga bwa Vivian uzwi nka Vivafabrica bivugwa ko ari mu rukundo rw'ibanga na Diamond platnumz

Amafoto agaragaza uburanga bwa Vivian bivugwa ko ari mu rukundo rw'ibanga na Diamond platnumz

Amafoto agaragaza uburanga bwa Vivian bivugwa ko ari mu rukundo rw'ibanga na Diamond platnumz

IREBERE HANO VIDEO NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU