Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Kenya Harambee Stars, Joash Onyango, uri mu bakinnyi bari kwitegura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwihindura isura.

Amafoto ya myugariro w’ikipe y’igihugu ya Kenya Joash Onyango yaciye ibintu hirya no hino

Joash Onyango usanzwe ari myugariro w’ikipe ya Gor Mahia, yahisemo kwigana abakinnyi nka El Hadji Diouf wahoze akinira Senegal na myugariro Rigobert Song bigeze kuza mu gikombe cya Afurika bagaragara nk’abasaza, nyuma yo guhindura ubwanwa bwabo umweru.

Ku basanzwe batazi Joash Onyango w’imyaka 26 y’amavuko, bashobora gukeka ko ari umukambwe w’imyaka nka 70 ukurikije uko agaragara ku mafoto ye yaciye ibintu.

Nyuma yo gushyira iriya foto ahagaragara, abakoresha urubuga rwa Twitter bayisangije ku bwinshi. Bamwe mu banya-Kenya batebyaga bavuga ko indoro y’uyu musore izakanga amakipe azaba ahanganye na Harambee Stars.

Umukinnyi wagarukwagaho ni Riyad Mahrez ukinira ikipe y’igihugu ya Algeria bavugaga ko atazamenera muri uyu myugariro Onyango wagereranyijwe n’urukuta rw’Ubushinwa. Ni mu gihe abenshi bo bamwise Paul Pogba w’Umunyafurika.

Amafoto ya myugariro w’ikipe y’igihugu ya Kenya Joash Onyango yaciye ibintu hirya no hino

Amafoto ya myugariro w’ikipe y’igihugu ya Kenya Joash Onyango yaciye ibintu hirya no hino

Amafoto ya myugariro w’ikipe y’igihugu ya Kenya Joash Onyango yaciye ibintu hirya no hino

Amafoto ya myugariro w’ikipe y’igihugu ya Kenya yaciye ibintu hirya no hino

Amafoto ya myugariro w’ikipe y’igihugu ya Kenya Joash Onyango yaciye ibintu hirya no hino

Amafoto ya myugariro w’ikipe y’igihugu ya Kenya yaciye ibintu hirya no hino

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU