Mu mpera z’iki cyumweru, Virgile Karuranga uzwi ku izina rya DJ Miller yakoze ubukwe n’umukunzi we Nigihozo Hope, bemeranya kubana akaramata imbere y’inshuti n’imiryango.

DJ Miller yambika impeta umukunzi we Hope

DJ Miller ni umwe mu bavanga imiziki bahagaze neza mu Rwanda, aho abarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs ririmo DJ Marnaud, DJ Toxxy na DJ Julz. Uretse ibyo kuvanga imiziki, DJ Miller anafitanye indirimbo n’abahanzi banyuranye harimo nka Peace Jolis bakoranye “1 Million C’est Quoi” “Irijoro Ni Bae” irimo Knowless, Dream Boys na Riderman na Stamina yakoranye na Social Mula.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Mu mpera z’iki cyumweru, aba bombi bakoze ubukwe bunogeye ijisho, maze bahamya kuzabana akaramata imbere y’Imana, ndetse n’imbere y’imiryango n’inshuti zabo.

Aba bombi bamenyanye mu 2013 bahuriye muri restraurant batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.

We n’umugore we bateganya gutura mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Amafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa DJ Miller n’umukunzi we

DJ Miller yambika impeta umukunzi we Hope

Amafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa DJ Miller n’umukunzi we

Amafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa DJ Miller n’umukunzi we Amafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa DJ Miller n’umukunzi we

Amafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa DJ Miller n’umukunzi we
Umuhanzi Igor Mabano ari mu bambariye uyu mu Dj
DJ Marnaud na DJ Toxxky bari mu bitabiriye ibi birori
Amafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa DJ Miller n’umukunzi we
Ibyishimo byari byose hagati yaba bombi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU