Amalon yavuze ko igitaramo yahuriyemo n’icyamamare Burna Boy cyamweretse ko ntakabuza ashobora no kuririmba muri BET Awards.

Umuhanzi Bizimana Amani uzwi nka Amalon ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi kubera indirimbo ze zirimo iyo yiye Yambi ,Derilla ndetse na Byakubaho.

Mu kiganiro aherutse kugirana na The Bonds Ent ubwo yaragiye guhurira mu gitaramo n’abahanzi b’ibyamamare barimo Zahara wo muri Afurika y’Epfo ,na Nyashinski wo muri Kenya yavuze ko kuba yaratumiwe muri kino gitaramo ari iby’agaciro ndetse yemeza adashidikanya ko urwego agezeho rumwemerera no kuba yahagarara ku rubyiniro rwa BET Awards akaririmbira abafana be.

Amalon yari kumwe na Nyashinski

Yagize ati “ Show ya Burna Boy yanyeretse ko hasigaye BET”

Abajijwe impamvu ashingiraho avuga ko yakwitabira BET Awards yasubije ko ubushize ubwo Burna Boy yakoreraga igitaramo mu Rwanda ari umwe mu bahanzi batumiwe muriki gitaramo cye bitewe n’urukundo yeretswe n’abakunzi umwe yahise yemeza adashidikanya ko ntakabuza na BET Awards azayitabira.

Twakwibutsa ko uyu muhanzi mu minsi yashize yavuzweho guhemukira bamwe mu bagize uruhare rukomeye ngo atere imbere aha Producer Iyzo yavuze ko uyu muhanzi nta gihe kinini afite cyo kuba acyumvikana bitewe nuko yabeshywe na bagenzi be bamwijeje ubufasha kandi nabo ari abahanzi nkawe,aha yavuze ko agomba kurya ari menge ngo kuko bitagenze gutyo yazisanga yarasubiye hasi kandi yari kuzavamo umuhanzi mwiza w’ikitegererezo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU