Kubona akazi k’indoto zawe si ikintu cyoroshye kandi bishobora no kugukomerera igihe utazi icyo abakoresha bagucyeneyeho. Ku isi itangwa ry’akazi rigenda rihinduka cyane. Ariko ugomba kugira ibintu witaho mu gihe uri gushaka akazi.

Ubushobozi bwo gusubiza ibibazo imbere y’umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bishobora kuguhesha amahirwe y’akazi cyangwa bikakwimisha amahirwe nk’uko impuguke mu bijyanye no kwinjiza abakozi bashya mu kigo cy’ama banki mu Bwongereza, Jane Tippin abitangaza.

Ibi bikurikira byagufasha gutegura neza ugatsinda ikizami cya Interview y’akazi ukaba wahuza nibyo umukoresha wawe agushakamo.

1. Kora ubushakashatsi

Mu gihe umaze kubona bagushyize mu bazitabira ikizami cya interview gerageza ushake amakuru yicyo kigo wasabyemo akazi, umenye abaribo nibyo bakora, umenye abo bahanganye ku isoko, igikorwa cy’ibanze bakora n’ibindi.

Kugira ngo umenye ayo makuru neza wifashisha urubuga rwa interineti rwa kompanyi wasabyemo akazi, ukabonaho amakuru ahagije wamara kuyasoma nawe ukibazaho ibibazo kugirango umenye babikubajijeho amanota wabona.

Gukora ubushakashatsi n’ibintu ugomba gukora mbere yuko ugera mu cyumba ukoreramo interview bituma witwara neza muri icyo kizami

  1. Kora isuzuma ku giti cyawe

Andika ibibazo wumva ko ushobora kuza kubazwa nawe ubwibaze ubwawe kuri interineti hari imbuga zitandukanye zerekana ibibazo bikundwa kubazwa mu itangwa ry’akazi gatandukanye, reba ibibazo byerekeye akazi wasabye ubisubize kandi muburyo bwiza, noneho urebe uko washubije nibyo wagezeho bizagufsha kukwereka uko uzitwara mu kazi wasabye.

  1. Kwambara neza kandi ku buryo bukurura abantu

Kwambara neza bifite imbaraga mu itangwa ry’akazi, bamwe mu bakoresha bafata icyemezo cyo guha akazi umukozi mu masegonda 30 agitangira gukora interview. Ushobora kuba uzi gusubiza neza ariko imyambarire yawe idahura nuko usubiza bisa no kurwana urugamba uri butsindwemo.

Uwahoze ari Impuguke mu gukoresha ibizami bya interview ukomoka muri leta ya Virginia, Eastman atangazako iyo wabaga wambaye nabi, udahumura neza ununka nk’ibyuya byabaga ari ibintu bibi cyane kuko wahitaga ubura akazi ako kanya mugihura ntabyo kukubaza ikindi kintu.

Avuga ko ibigo byinshi bigira uko byambara ariko akenshi ibigo byambara amakote, niba uje gusaba akazi wambaye amakoboyi uhita ubura akazi ako kanya, niba utabizi neza ambara ishati ny’umweru hamwe n’ipantaro nziza, ujye mu kizami umeze neza. Unirinde kurya ibintu bifite impumuro itari nziza

  1. Gusuhuza kandi wifitiye icyizere

Gusuhuza kandi wifitiye icyizere ni ikintu abantu benshi bakunda kwibagirwa kandi ari ingenzi. Niba ugiye gusuhuza ugukoresha interview, musuhuze murebana byerekana ko wifitiye icyizere, uzi ibyo ukora kandi ushoboye. Gusa mbere y’uko usuhuzanya banza umenye ko ibiganza byawe bimeze neza bidafite ibyuya kuko nta muntu ukunda gusuhuzanya n’umuntu ufite ibyuya. Kandi ugomba kuba urebana n’uwo usuhuza utareba hasi kuko iyo urebye hasi bigaragaza ubugwari

  1. Mwenyura 

Mu busanzwe kumwenyura mu rurimi mpuzamahanga bivuga “Nishimiye kuba ndihano”. Mu gihe uri kwinjira aho ukorera interview mwenyura, ariko ntugomba kumwenyura buri kanya biguhesha amanota meza mu kizami.

  1. Wituma ubwoba bukuganza

Ubwoba butuma wibagirwa ibintu byose, bwatuma utitira ukanabira ibyuya, ubwoba kandi bwatuma utsindwa niyo waba uzi kumwenyura bingana gute.

Niba uziko ubwoba bukunganza, gerageza uhumeke neza, ubundi uvuge uti ndashoboye niyo mpamvu nahamagawe mu kizami cy’akazi.

ImpuguKe zivuga ko iyo uzi gutsinda ubwoba muri interview ubasha kugira amanota meza

  1. Ba wowe cyangwa gira itandukaniro n’abandi.

Mbere y’uko winjira mu kizamini cy’akazi, tekereza ikintu kigutandaukanya n’abandi ukaba wowe uwo uri, nurangiza ntushidikanye kwerekana imyitwarie yawe ngo ubereke ko ukwiriye ako kazi, kandi wibuke ko atari wowe wenyine wahamagawe gukora Interview.

Ugomba kuvuga ibintu byiza byerekeranye n’akazi wasabye, nugera mu musozo ntiwibagirwe gushimagiza ikigo unerekane ko uzaterwa ishema no kugikorera igihe ubonyemo akazi. Kandi wibuke ko imyitwarire yawe ariyo ikugira uwo uriwe ikagutandukanya n’abandi.

  1. Wicika intege

Utitaye uko ibintu bikomeye kuko hari igihe ubazwa ibibazo bikomeye bikagukomerana si ho isi irangiriye, oya, wicika intege gerageza usubize ntugakore ikosa ryo kugenda udasubije ibibazo byose, subiza kugeza ku munota wa nyuma, ushobora ku ari wowe washubije neza mu bantu bakoze iyo interview bose, kandi ushobora gukora ikibazo gikurikiyeho kurusha icya mbere ni ukwihagararaho mu gihe bikomeye, uri umunyembaraga.

Koresha ubwo buryo uzabona igisubizo cyiza. Amahirwe masa!!!!!!!

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU