Wa mukobwa witwa Angel Lace wari umaze iminsi akundana na rutahizamu wa Rayon Sports, Micheal Sarpong, yavuze uko bahuye anamugenera ubutumwa bukakaye.

Angel Lace watutse bikomeye Michael Sarpong yavuze uko yahuye

Angel ytangaje ko bahuriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma  akamusaba ko bakundana, ariko yarakajwe n’uko yamucaga inyuma akishakira abandi bakobwa, byatumye amutuka ibitutsi by’urukozasoni mu ijoro ryo ku cyumweru.

Ange Lace wiyita Rwandan_Strawberry kuri Instagram, yavuze ko abari kuvuga ko ari gushakira izina kuri Sarpong bibeshya, kuko ngo ari umuntu usanzwe atari nka Cristiano cyangwa Messi bazwi ku isi yose.

Yagize ati “Twahuriye kuri social Media arambwira ati “strawberry uri umukobwa mwiza cyane,ese wambera umukunzi? Nari nsanzwe nkunda Rayon Sports ariko sinkunda gufana cyane. Maze kumenya ko ayikinira naramwemereye turakundana.”

Strawberry yabwiye ikinyamakuru Inyarwanda ko mu kwezi n’igice yari amaze akundana na Sarpong bahoraga bari kumwe ndetse bagirana ibihe byiza iyo atabaga ari mu kibuga.

Uyu mukobwa yavuze ko Sarpong yamubwiye ko Asinah atigeze aba inshuti ye ahubwo yari umufana we bituma amwemerera urukundo ariko nyuma aza gusanga hari abandi bakobwa agenda asaba urukundo ku ruhande ariyo mpamvu basereye bagatukana ibitutsi nyandagazi.

Yagize ati “Twaratukanye twese ndamufungira ku mbuga nkoranyambaga. Kumutuka nawe yarantutse kandi ndumva nta kintu gikomeye kuko iyo abantu bakundana barashwana buri wese aba afite uburakari. Ntabwo nasohoye video ye yambaye ubusa. Irahari ariko sinzayisohora n’abari bayitegereje bayibagirwe. Nashaka kundega ko namututse azagende nzitaba.”

Angel Lace ukunze gushyira hanze amafoto akurura abagabo cyane,yasabye imbabazi abababajwe n’ibitutsi yatutse Sarpong gusa we ntazo amusaba kuko ngo yamuhemukiye anabwira abavuga ko ashaka kwamamarira kuri uyu mukinnyi ko ari umuntu usanzwe atari Cristiano cyangwa Messi.

Yagize ati “Na mbere y’uko nkundana na Sarpong nari nzwi.Uriya ntabwo namushakiraho Hit keretse ari Cristiano Cyangwa Messi niho nabivuga gusa uriya n’umuntu usanzwe. Ndasaba imbabazi abankurikira kuri Instagram,ahantu hose n’abantu bose banzi, kubera amagambo navuze bakayafata ko atari meza.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU