Umunyarwenya ukunzwe ku mugabane w’Africa, Anne Kansiime yashimangiye ko urukundo umuhanzi ‘Skylanta’ amuha rumaze kumwibagiza burundu umusore bahoze bakundana witwa Gerald Ojok.

Hashize iminsi Anne Kansiime n’umukunzi we Abraham Tukahirwa alias Skylanta badasiba kwerekana ko bari mu munyenga w’urukundo rukomeye, dore ko ku mbuga nkoranyambaga zabo nta kindi kintu bagishyiraho uretse kwerekana ibihe byiza bagirana.

Anne Kansime mu buryohe bw’urukundo n’umukunzi we mushya

Mu gushimangira ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye, Anne Kansiime yifashishije urukuta rwe rwa Facebook maze ashyiraho amashusho amugaragaza arimo gusomana n’umukunzi we Skylanta, ubona ko bari mu byishimo by’akataraboneka.

Mu minsi yashize ubwo uyu musore yizihizaga isabukuru y’amavuko, Anne Kansiime yamubwiye ko azamukunda ubuziraherezo ndetse arahirira kutazigera amubabaza bibaho. Icyo gihe kandi Kansiime yanavuze ko uko uyu musore azajya agira isabukuru, bizajya biba umunsi w’ikiruhuko kuri bombi. Aho yagize ati “Sky Da Ugandan yavutse uyu munsi tariki ya 15 Mata. Ibi bikaba bigira uyu munsi ikiruhuko kuri njyewe n’ibishimo by’umutima wanjye.”

Mu kiganiro cyacaga Live aherutse kugirira ku rukuta rwe rwa Instagram, Anne Kansime yashimangiye ko Skylanta amuha urukundo rukamunyura kuko aho bigeze ubu ngo yamaze kumwibagiza umusore bahoze bakundana witwa Ojok.

Anne Kansime ahamya ko uyu musore yamwibagije uwo bahoze bakundana
Kansime n’umukunzi we bakunze no kujya gutemberera hanze y’Africa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU