Abanyamideli bamuritse imideli muri Mercedes Benz Fashion Week banenze abayobozi babo batigeze bubahiriza neza amasezerano bagiranye.

Mu minsi yashize nibwo mu Rwanda habereye ikirori kiswe Mercedes Benz Fashion Week ku nshuro yayo ya mbere yabereye i Kigali kuri Kigali Convention Center aho abanyamideri benshi batoranijwe ku isi harimo n’abanyarwanda babashije kumurika imideri yabo.

Taliki ya 31 Gicurasi 2019 muri Kigali Convention Center nibwo habereye igikorwa cyo kumurika imideri kizwi nka Mercedes Benz Fashion Week ibirori byamamaye muri Ghana, ariko kuri ubu bikaba ku nshuro ya mbere byabereye i Kigali. Ni ibirori byamaze iminsi 2. Ibi birori byatangijwe n’ifatwa ry’amafoto ku itapi itukura (Red Carpet) ahari n’amodoka za Mercedes. Abitabiriye ibi birori babashije gufata amafoto yurwibutso.

Nyuma yuko ibi bitaramo byose birangiye Touchrwanda twagerageje kuvugana na bamwe mu bantu bitabiriwe uyu muhango ,Mu kiganiro twagiranye na Ganza Gabey umwe mu banyamideli bakomeye I Kigali yadutangarije ko iki gikorwa cyagenze neza cyane nubwo byari bigoye.

Yagize ati” Byagenze neza cyane nubwo byari bigoye cyane kuko twari abanyamideli benshi kand dushaka kuzahatana mu bandi so ibi byasabaga gukora kugirango ujye ku rutonde.”

Yakomeje yongeraho ko kuba yarashyizwe mu bantu 10 bari kwitabiri iki gikorwa ari ibyagaciro gusa yongera kwemeza ko mu masezerano abanyamideli bari bagiranye n’abategura Mercedes Benz Fashion Week ko atubahirijwe neza ku munsi wa Kabiri

Ati” Ku munsi wa mbere baduhembye neza gusa ku munsi wa kabiri batangiye kujya baduha igice kandi natwe tuba twakoze uko dushoboye kugirango bigende neza.”

Ganza ntiyigeze avuga amafaranga babahembaga gusa amakuru Touchrwanda twakuye mu bandi banyamideli batigeze bifuza ko amazina yabo ajya hanze batubwiye ko babahembaga amafaranga ibihumbi 30,000frw.

Ati “ ababashije gukomeza mu 10 babahaga ibihumbi 30,000frw.”

Uwo munyamideli waduhaye amakuru yatubwiye ko muri bagenzi be baganiriye yamubwiye ko ku munsi wa mbere bayabahaye ari mbumbe gusa ku munsi wa kabiri ngo babahaye ibihumbi 20,000frw ,ku mpamvu batamenye.

Uyu Ganza wagize ibanga ibyabereye hariya byose yakomeje kwemeza ko amasezerano bagiranye atagenze neza nkuko bari babyumvikanye gusa akomeza guhisha ibyari bikubiye muri ayo masezerano bagiranye n’abateguye Mercedes Benz Fashion Week.

Twakwibutsa ko iri rushanwa rizakomeza kujya ribera mu Rwanda aho rifite intego yo kuzamura umwuga wo kumurika imideli.

REBA VIDEO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU