Betty Mbereko ni umupfakazi wo muri Zimbabwe wakundanye byihariye igihe kirekire  n’umuhungu we Farai Mbereko, bigatuma abenga abavandimwe ba nyakwigendera maze biza kumuviramo gutwita.

Betty Mbereko nyuma yo kuryamana n'umuhungu we igihe kirekire bahisemo kubana nk'umugabo n'umugore

Uyu mugore afite imyaka mirongo ine y’amavuko, akaba yari amaze imyaka 12 ari umupfakazi, aho yasigaranye n’umuhungu we munzu ubwo umugabo we yari amaze gupfa.

Nyuma y’igihe gito umugabo we apfuye, abavandimwe b’umugabo bashatse kumurongora kugira ngo bubahirize umuco w’igihugu cya Zimbabwe, ariko Betty Mbereko arabahakanira avuga ko yahisemo kwibera mu buzima butagira umugabo ukundi, ariko impamvu nta yindi ni uko yari afite umubano wihariye n’umuhungu we babanaga munzu.

Muri icyo gihe cyose yabanaga n’umuhungu we mu nzu, yaje gutwita inda iba nyarwege, maze abantu batangira guhwihwisa ko Betty afite umukunzi utazwi.

Mu kubakurira inzira ku murima, Betty Mbereko yababwiye ko afite umukunzi atazahemukira na rimwe kandi ababwira ko ari umuhungu we yibyariye, ko ariwe bakundana, akaba ariwe nawe se w’umwana atwite.

Ubwo yajyanwaga ku bakuru b’umuryango Betty Mbereko yagize ati : “mpisemo kurongorwa n’umuhungu wanjye aho kugirango ndongorwe n’abavandimwe ba nyakwigendera, nirwanyeho mu buzima bwa gipfakazi mwohereza ku ishuri ariga ararangiza none ubu afite akazi keza ntawigeze amaba hafi cyangwa ngo amfashe kumwigisha, nta kindi nongeyeho.”

Betty Mbereko yakomeje avuga ko yababaye igihe kirekire none ngo bamureke arye ku mbuto zibyo yaruhiye mu munezero usesuye.

Ku ruhande rwa Farai ufite imyaka 23 y’amavuko, yavuzeko ari umukunzi wa nyina mu buryo budasubirwaho, kandi yiteguye kumurongora kumugaragaro, ati “ninjye wateye mama inda, ndabizi ko data yapfuye atararangiza gutanga inkwano, nzazitanga, kandi nifuza ko abantu bose bagabanya amagambo no kufata mama nk’indaya ; ni umgore wanjye nkunda.”

Mu gusoza, umuyobozi w’umuryango muri ako gace yavuze ko mu bihe bya kera umugore warongorwaga n’umuhungu we byafatwaga nk’amahano maze bakicwa, ati ariko ubu ntawabikora kuko polisi y’igihugu yabibaryoza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU