Kuri uyu wa gatanu ndetse no kuwa gatandatu mu kabyiniro ka Roxy Club ahahoze hitwa kwa Nyanja babateguriye ibitaramo bibiri bitandukanye aho abantu bakunda kubyina ndetse no koga bazaba barimo kwidagadura.

Kampanyi yitwa C&K Entertainment ibarizwamo abasore babiri aribo Cube ndetse na kamalo bategye igitaramo kidasanzwe aho abantu bakunda abahanzi nyarwanda barimo Mico The Best , Asinah ndetse na Ben Adolphe umuhanzi ukunzwe I Rubavu bazataramira abakunzi babo.

Iyi kampanyi ifite umwihariko wo guhuza abafana ndetse n’abahanzi bakunda bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwegereza abafana babo aba bahanzi kugirango bazishimane. Iki gitaramo kizitabirwa n’aba bahanzi twavuze harugura cyahawe izina rya Summer Mask Partym aho kuri uyu munsi abakunzi b’umuryi Temarigwe bazagira amahirwe yo kumubona imbona nkubona arimo guhatana n’umugande witwa Sempijja Jukko.

Iki gitaramo kizaba gifite n’umwihariko wo kuba abantu bose bazakitabira bazaba bambaye mask kwinjira azaba ari amafaranga ibihumbi 2000frw aho bazajya baha n’umuntu masike ihisha isura ye mu gihe yinjiye kuri Little Paris Beach ahazabera igitaramo.

Ku munsi wo kuwa gatandatu hateguwe igitaramo nanone kiswe Summer Hip Hop Party aho batumiye umuraperi P Fla aho azafatanya n’umuvanzi w’umuziki Dj Alex aho iki gitaramo nacyo kizabera muri Roxy Club kwa Nyanja aho kwinjira azaba ari ibihumbi 2000frw ndetse ugahabwa nicyo kunywa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU