Umuhanzi Burna Boy ukomoka mu gihugu cya Nigeria yaraye yegukanye igihembo cya Best International Act mu mu birori bya BET Awards byaraye bibereye mu nyubako ya Microsoft Theater iherereye mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Iyi yari inshuro ya 19 ibi birori bya BET Awards (Black Entertainment TV) bibaye ikaba ihemba abirabura barushije abandi mu kwigaragaza mu bikorwa bya Muzika, Cinema n’ibindi byiciro. Kimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze BET Award y’uyu mwaka nuko hunamiwe Umuraperi Nipsey Hussle warashwe muri Werurwe uyu mwaka n’abagizi ba nabi.

Uyu muraperi witabye Imana ku myaka 33 yanahawe ibihembo bibiri birimo Best Male Hip Hop Artist na Humanitarian Awards, aho umugore we Lauren London aherekejwe n’abana be 3 ndetse n’ababyeyi b’uyu muhanzi aribo baje kwakira ibi bihembo.

Mu bandi begukanye ibihembo harimo umuraperikazi Cardi B wahawe igihembo cy’umuhanzi wakoze Album yakunzwe cyane kurusha izindi ariyo ‘Invasion of Privacy,’ mu gihe indirimbo ‘This Is America’ ya Childish Gambino yabaye Video y’umwaka.

Cardi B ni umwe mu baririmbye muri ibi birori
DJ Mustard n’itsinda rya Migos baririmbye indirimbo bakoranye yitwa Pure Water

URUTONDE RWUZUYE RW’ABEGUKANYE IBIHEMBO

Video of the year

Childish Gambino, “This Is America” *WINNER

Best female R&B/pop artist

Beyoncé *WINNER

Best male R&B/pop artist

Bruno Mars *WINNER

Best female hip-hop artist

Cardi B *WINNER

Best male hip-hop artist

Nipsey Hussle *WINNER

Best new artist

Lil Baby *WINNER

Best group

Migos *WINNER

Best collaboration

Travis Scott featuring Drake, “Sicko Mode” *WINNER

Album of the year

Cardi B, “Invasion of Privacy” *WINNER

Viewers’ choice award

Ella Mai, “Trip” *WINNER

Dr. Bobby Jones best gospel/inspirational award

Snoop Dogg featuring Rance Allen, “Blessing Me Again” *WINNER

Best actress

Regina King *WINNER

Best actor

Michael B. Jordan *WINNER

Best movie

“BlacKkKlansman” *WINNER

Young stars award

Marsai Martin *WINNER

Sportswoman of the year

Serena Williams *WINNER

Sportsman of the year

Stephen Curry *WINNER

BET HER award

H.E.R., “Hard Place” *WINNER

Video director of the year

Karena Evans *WINNER

Best international act

Burna Boy (Nigeria) *WINNER

Best new international act

Sho Madjozi (South Africa) *WINNER

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU