Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena 2019, umukinnyi w’icyamamare ku isi Lionel Messi yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 32 ishize abonye izuba.

Kugeza magingo aya, Messi amaze gukina imikino 719, aho yatsinzemo ibitego 698, abasha kwegukana ibikombe binyuranye birimo 10 bya LaLiga, 4 bya Champions League, 6 bya Copa Del Rey, 7 bya Supercopa De Espana, 3 bya Club World Cup, ndetse na Ballon d’Or eshanu.

AMAVU N’AMAVUKO YA MESSI:

Lionel Andrés Messi Cuccittini, yavukiye i Rosario muri Argentina kuwa 24 Kamena 1987, Se umubyara ni Jorge Horácio Messi wakoraga mu ruganda rukora ibijyanye n’ubucuzi n’aho Nyina ni Celia María Cuccittini wari umukozi ukora amasuku, Messi akaba afite bakuru be babiri na mushiki we umwe. Leo Messi, ni umugabo w’umugore umwe, akaba Se w’abana batatu b’abahungu.

Lionel Messi n’umugore we Antonella Roccuzzo bashakanye mu mwaka w’2008, bakora ubukwe bw’amateka muri 2017 mu gihugu cya Argentine ari naryo vuko ry’aba bombi.

Lionel Messi yashakanye na Antonio Roccuzzo bakaba bamaze kubyarana abana 3

IGISOBANURO CY’UMUBARE 869 KU BUZIMA BWA MESSI

Uretse kuba Cristiano Ronaldo arusha Lionel Messi iminsi 869 y’amavuko, n’umuhungu wa Cristiano witwa ‘Cristiano Junior’ arusha imfura ya Lionel Messi bise ‘Thiago Messi’ iminsi 869.

Cristiano Ronaldo ukina muri Juventus akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu cye cya Portugal yavutse tariki 5 Gashyantare 1985, na ho Lionel Messi ukinira FC Barcelona akaba kapteni wa Argentine avuka tariki 24 Kamena 1987, bivuze ko hagati yabo bombi harimo ikinyuranyo cy’iminsi 869.

MESSI MU MUPIRA W’AMAGURU NI MUNTU KI?

Ku myaka 5 gusa, Lionel Messi yatangiye gukina umupira w’amaguru mu ikipe ntoya yo mu gace k’iwabo, aho yatozwaga na Papa we Jorge, maze ku myaka 8 yerekeza mu ikipe yitwaga Newell’s Old Boys, yari iherereye mu Mujyi wa Rosario, anavukamo, aho yaje kumara imyaka ine abashije kwitabira imikino hafi ya yose iyo kipe yakinnye uretse umukino umwe gusa, maze aza guhinduka ikirangirire mu mujyi aho bamuhimbaga akamashini ko muri 87 (The machine of 1987).

Ku myaka 11, Lionel Messi yaje kugaragaraho uburwayi bw’umusemburo w’ubukure wari mukeya, maze ikipe yitwaga River Plate yo mu gace k’iwabo yari yaratangiye kwerekana ko imwifuza ibura amafaranga yo kumuvuza ubwo burwayi dore ko byasabaga agera ku madolari 900 ku kwezi.

Aya makuru yaje kugera kuri Carles Rexach wari umuyobozi wa FC Barcelona wari waratangajwe n’ubuhanga bw’uwo mwana, maze abifashijwemo na Papa we, Messi abasha kujya muri Barcelona, kuva ubwo Messi na Papa we bimukira muri Esipanye, aho ikipe ya FC Barcelona yabashije kuvuza Messi maze agahita atangira kuyikinira mu ikipe y’abana (Youth academy bita La Masia).

Lionel Messi Muri La Masia, yatangiye gukinira Barcelona mu ikipe y’ingimbi guhera mu mwaka w’2000 kugeza muri 2003 aho yaje gutsinda ibitego 37 mu mikino 30, maze muri shampiona ya 2003-2004 aza kuzamurwa mu ikipe nkuru, ariko y’abatabanzamo nyuma yo guca agahigo agatsinda igitego byibura kuri buri mukino maze arangiza afite ibitego 21 mu mikino 14, ibi bikaba byaraje kumuhesha kwinjira mu ikipe ya mbere, aho yakinnye umukino we wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2003, mu mukino wa gicuti na Porto, icyo gihe akaba yari afite imyaka 16 n’iminsi 145.

Ku myaka 17 n’iminsi 114, umutoza Frank Rijkaard watozaga FC Barcelona yamugiriye icyizere ku mukino wa mbere w’irushanwa wabahuje na RCD Espanyol tariki 16 Ukwakira 2004, maze aba aciye agahigo ku kuba umukinnyi w’umwana kurusha abandi wabashije gukinira Barcelona muri Shampiona La Liga ya Espagne.

Messi n’umukinnyi ukoresha Imoso

Taliki ya 1 Gicurasi 2005 ni bwo yatsindiye ikipe nkuru igitego cya mbere ku mukino wabahuje na Albacete Balompié, na bwo aba aciye agahigo ko kuba umukinnyi wabashije gutsindira FC Barcelona muri shampiona ari muto kurusha abandi.

Tariki 16 Nzeri 2005, Messi yahinduriwe amasezerano muri FC Barcelona atangira guhembwa amafaranga menshi, aho yahawe amasezerano agera muri 2014 ndetse muri uwo mwaka akaba yaranahawe ubwenegihugu bwa Esipanye (26/09/2005), uwo mwaka akaba yarawugiriyemo n’ibihe byiza kuko tariki 27 Nzeri yakinnye umukino we wa mbere w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwa yo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League) na Udinese yo mu guhugu cy’u Butaliyani.

Aha yaje no gukinana na rutahizamu Ronaldinho na we wabicaga bigacika icyo gihe maze abafana ba FC Barcelona baramwishimira bihambaye, aba bafasha ikipe y’umutoza Frank Rijkaard kwegukana ibikombe bikomeye muri Esipanye ndetse no ku mugabane w’ u Burayi.

Muri shampiona ya 2006-2007 yakomeje kwigaragaza nk’igitangaza aho yarangije atsinze ibitego 14 mu mikino 26 maze aza kuba nk’imana ya FC Barcelona ubwo yatsindaga ibitego 3 mu mukino uzwi nka El Clásico uba uhuza ikipe ya Barcelona na Real Madrid akaba ari na we wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino (Hat-trick) wa El Clásico ari muto kurusha abandi.

Mu 2007, uyu musore yatangiye kugereranwa na Maradona bitewe n’ibitego bibiri yatsinze ku mukino wa ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Copa del Rey, muri ibyo bitego hakaba hari harimo ikimeze nk’icyo Maradona yatsinze mu gikombe cy’isi mu mwaka w’1986 cyabereye muri Mexico bakina n’iguhugu cy’U Bwongereza, icyo gitego kikaba cyariswe igitego cy’ikinyejana, maze abafana bo mu gihugu cya Esipanye batangira kumwita “Messidona” kuko bakinaga ku mwanya umwe kandi akora udushya nk’utwo Maradona yakoze muri Mexico mu 1986.

Tariki 27 Gashyantare 2008 Messi yakinnye umukino we w’100 muri Barcelona bahura n’ikipe ya Valence maze muri uwo mwaka anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’imbere (Rutahizamu) ku isi, n’aho mu gihugu cya Espagne ahabwa igihembo cy’umukinyi mwiza ndetse bamwe banavuga ko ari we wagombaga guhabwa umupira wa zahabu wa 2008 (Ballon d”or 2008) wahawe Cristiano Ronaldo, Messi akaba yaraje ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kaka na Cristiano mu guhatanira Ballon d’Or ya 2007, akongera akaza ku mwanya wa kabiri ku mwanya w’umukinnyi wa FIFA w’umwaka wa 2007 na bwo akurikiye Kaka.

Shampiona ya 2007-2008 ikaba yararangiye Messi abashije gutsinda ibitego 16, atanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu marushanwa yose n’ubwo igihe kini yakimaze mu mvune.

Muri shampiona ya 2008-2009, umukinnyi Ronaldinho akimara kugenda, Messi yahise afata nomero 10 yambarwaga na Ronaldinho, maze aza no guhita aba umukinnyi wa kabiri wa FIFA nyuma ya Cristiano, ndetse aza gutsinda hat-trick (ibitego 3 mu mukino umwe) ya mbere ya 2009 mu mukino w’igikombe cya Copa del Rey batsinda Atlético Madrid ibitego 3-1, aza kongera guca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi ku giti cye muri Champions League nyuma yo kwihaniza Bayern Munich, umukino yatsinzemo ibitego bibiri.

Messi yatangiye gukina muri Barcelone (ikipe nkuru) afite imyaka 17 n’iminsi 114 mu Kwakira 2004 nubwo yageze i Catalona afite imyaka 13 gusa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU