Carina, muforomokazi w’umunya Taiwan usanzwe ari umuganga mu buzima busanzwe, kuri ubu amaze kugira ama miliyoni y’abafana ku isi, ndetse byanamugize umuforomokazi ukurura abagabo kurusha abandi ku isi.

Carina amaze kuba umuforomokazi ukurura abagabo kurusha abandi ku isi kubera amafoto ye

Carina ubu afite umubare ungana na 260 000 by’abantu bamukurikira kuri instagram n’ubwo amaze gushyira ku rukuta rwe amajwi n’amafoto byose hamwe bingana na 64 gusa, ariko kubera ubwiza yifitiye arangarirwa na buri wese, uzi impamvu?

Carina asanzwe ari umuforomokazi wabigize umwuga akaba amaze no kuba icyamamare ku rubuga rwa instagram kubera amafoto akurura benshi akunze gushyira kuri instagram ye, gusa mu mwambaro w’akazi ntiwahita ubona ubwiza bwe.

Nubwo benshi bakunze kumugayira amafoto ye, we abikora mu buryo bwo kwishimisha gusa, yatangaje ko atifotoza agamije kuba icyamamare kuko we ahamya ko ari umuntu usanzwe nubwo ubwiza bwe butabimwemerera.

Ku ifoto imwe yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yambaye imyenda y’akazi, yagize ati: ” Mwanenga mu bwihisho, ni uburenganzira bwanyu, ariko sinakwemera ko munenga cyangwa mwibaza ku mikorere y’akazi nshinzwe, nkunda akazi kanjye kandi nkakubaha.”

Uyu  muforomokazi umugabo wese urwaye yifuza ko ariwe wamwakira akaba ari nawe umumenya aho arwariye.

Carina amaze kuba umuforomokazi ukurura abagabo kurusha abandi ku isi kubera amafoto ye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU