Djihad uherutse gufungwa azira icyaha cyo gusebya bagenzi be ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma yo kwemera icyaha yaregwaga gusa ngo abamureze basigaye bigamba ko yafunzwe ngo nawe agiye kubabwira akari kumutima we.

Djihad wamaze iminsi 6 afunze ngo agiye guhangana n’abanyamakuru bamwibasiye

Umusore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Djihadi U Wirwanyeho , mu minsi ishize hasakajwe amafoto ye amugaragaza yambaye amapingu ,nyuma bimwe mu binyamakuru byavuze ko uyu musore yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha [RIB] kubera icyaha yaregwaga cyo gusebanya.

Mu kiganiro ikinyamakuru Inyarwanda cyagiranye na Phil Peter bari bafitanye ibibazo yabemereye ko uyu musore afunzwe ndetse yongeraho ko baramutse bashatse kumenya ibirenzeho bahamagara inzego z’ubugenzacyaha [RIB].

Mu kiganiro Oasis Rwanda Tv iherutse kugirana n’uyu musore Djihadi yavuze ko yamaze iminsi 6 afunzwe ndetse ko yafunguwe aruko amaze kwemera icyaha ndetse no kugisabira imbabazi.

Yagize ati ”Namaze iminsi 6 nfunze nyuma navuyemo maze kwemera icyaha no gusaba imbabazi kuko n’icyaha gihanwa n’amategeko y’ u Rwanda.”

Yakomeje yongeraho ko nubwo yafunzwe kubera ibyaha yaregwaga gusa abamureze basigaye bamwishimagizaho bigaragara ko byabashimishije.

Djihad wamaze iminsi 6 afunze ngo agiye guhangana n’abanyamakuru bamwibasiye

Ati “Ntacyo bitwaye kuko twese turi abanyarwanda […]kandi umuntu wese ntago mwagirana ikibazo ngo umwange gusa nyeneye kuzasobanuza kubyariya mafoto [..] ibinyamakuru byayashyize hanze kuko mwisakazwa ryari hari uwabigizemo uruhare.”

Djihad yakomeje avuga ko ikinyamakuru Inyarwanda aricyo cyashyize hanze aya mafoto gusa akemeza neza avuga ko bayahawe n’uyu musore Phil Peter ngo kuko mu gihe yayifotoraga bari mu biro bw’ubugenzacyaha yaramurebaga.

Yasoje avuga ko kuri ubu ameze neza ndetse yamaze kwemera icyaha yaregwaga anagisabira imbabazi gusa ngo uburyo ibitangazamakuru byamuharabitse bitewe nuko bakoresheje amafoto ye mu buryo budakwiye ko nabo bazabiryozwa.

Yongeyeho ko hari n’abandi bamuharabitse babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo gusa ngo abo bose azafata umwanya nawe abasubize abinyujije kuri konte ze nkuko nabo babigenje.

REBA VIDEO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU