Nibyo koko nta mwiza wo mu gitanda kandi ntawe umenya byose, ariko hari bimwe mu bintu buri mugore akeneye kumenya n’ibyo umugore akwiriye kwirinda gukora mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’umugabo we, kuko mu gihe bikozwe, bizatuma wowe n’umugabo wawe muryoherwa mu buryo budasanzwe.

Dore ibintu 6 umugore akwiriye kwirinda gukora mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina n'umugabo we

Niyo mpamvu twabegeranyirije hano ibintu 6 buri mugore akwiriye kwirinda gukora mu gihe agiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we.

  1. Gushaka ko umugabo ariwe ubanza gukora igikorwa cya mbere:

Ubusanzwe kenshi na kenshi usanga umugabo ariwe ufata iya mbere, akaba ari nawe ubanza gukora igikorwa cya mbere mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ntibibujijwe ko n’umugore yafata iya mbere. Kuki utashobora kubimufashamo nawe ukamwereka ko bigushimisha.

Niba umugabo asanzwe ajya hejuru mugihe muri m gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, kandi ariko wowe ubishaka, kuki utagerageza nawe kujya hejuru y’umugabo wawe maze ukareba uko bigenda?

2. Kwitaba telephone mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina:

N’undi wese wabyumva yabifata nabi, kuko biba bidakwiye na gato. Ni gute ushobora gutekereza kwitaba telephone mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina kandi washobora kuyihorera kugeza igihe murangirije gukora imibonano mpuzabitsina! inama igirwa abakunzi n’abashakanye nuko mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsi mwakwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma mutayikora neza, harimo nuko mwazajya muzimya telefone zanyu.

3. Kwambara umupira w’imbeho mu gihe muri mu buriri:

Ikindi umugore akwiriye kwirinda gukora, ese wowe byagushimisha kwegera umugabo wawe ugasanga nta naho muhuriye na mba? Biteye agahinda kubona umugabo wawe aje mu buriri agasanga wambaye umupira w’imbeho kandi yifuzaga kuwegera.

Icyo gihe niyo yaba yari afite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, nta kibuza buhita bushira. ibyiza rero nuko wagerageza mu gihe ugiye kuryama, kwambare utwenda tworohereye kandi tubonerana ku buryo umwenda w’imbere ugaragara, icyo gihe bizatera umugabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwihuse.

4. Gushaka gukora imibonano mpuzabitsina itara rijimije:

Kenshi na kenshi abagabo baba bashaka kureba neza imiterere yawe myiza wakuyemo n’imyenda yose kandi hagaragara. Ni gute washaka ko mukora imibonano mpuzabitsina nta rumuri mu kizima?

Birumvikana ko hari abakobwa bashobora guterwa isoni n’umusore ubareba hose, ariko wowe mugore, menya ko niba umugabo wawe adakunda imiterere yawe, aba yarakwirukanye rugikubita, ntacyakagombye kugutera isoni ku buryo washaka ko muzimya itara mu gihe mugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Menya kandi  ko iyo umugabo akubonye neza wese wambaye ubusa ya shusho yawe ihora imugarukira bigatuma ahora agufitiye ibyiyumviro.

5. Kuryama hejuru y’umugabo wawe wegeranyije amaguru:

Mu gihe muri mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, nti bikwiye ko waryama hejuru y’umugabo wawe maze ngo umere nkurimo kumuhobera! Si byiza kuko bishobora kubangamira umugabo, ahubwo wagerageza kumuryama hejuru maze ugasiga akanya gato hagati yawe nawe, amaguru ugasa n’uyatagaranya kugirango yisanzure.

Bizatuma umugabo mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina ayikora neza kandi mwembi muryoherwe cyane.

6. Gushaka ko umugabo akurikiza uburyo bwawe mu mibonano mpuzabitsina:

Kwikunda ni byiza ariko menya ko n’umugabo aba afite uburyo bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina aba akunda, niyo mpamvu ugomba kureka umugabo wawe akaba ariwe ukwereka uburyo mukoramo imibonano mpuzabitsina, bitaba ibyo mukumvikana uburyo bwabanyura mwembi ntawe ubangamiye cyangwa se  ngo aryamire undi, mwabanza bumwe mugasoreza ku bundi, icya ngombwa nuko mwembi mwishima.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU