Abakobwa benshi bagaragara nk’ibitangaza usanga barakiriye ubuzima babayemo, kuko baba bakunze kubaho mu buzima bworoshye, bazwiho gukurura abagabo aho babaho nk’igisubizo cya bamwe mu bagabo bakunda kwishimisha.

Dore ibintu ukwiriye kumenya ku bakobwa b’ibizungerezi bazwiho gukurura abagabo benshi

  • Abakobwa b’ibizungerezi ntibabona abagabo
  • Abakobwa b’ibizungerezi ntibubaka ngo rukomere

Twifashishije Ubushakashatsi bwakozwe na www.quora.com ndetse na The Standard Media.co.ke bugaragaza ko bene abo bakobwa b’ibitangaza (Bagarara ko bafte ubwiza urebeye inyuma) usanga biremereza, barebwa na buri mugabo kenshi ugasanga bakunda ubuzima bworoshye.

Kubera iyi mpamvu hari abagabo banenga imyitwarire aba bakobwa bakunze kugira mu gihe abandi bagabo cyane cyane benshi bafite amafaranga bakoresha aba bakobwa nk’ibikoresho bibaha ibyishimo byo mu gihe gito.

Usanga umugabo bajyanye kwishimana uyu munsi atariwe basubiranyeyo bitewe n’uko yumva ko kuzengurukana n’abagabo benshi aribwo buzima.

Abakobwa beza, bazwiho gukurura abagabo cyane, abagabo bakunda kubasohokana ariko ntibakozwe ibyo kubagira abagore.

Abagabo bakoresha aba bakobwa mu kuberekana, kugenda bakirana nabo ku muhanda, mbese ni abo kwereka inshuti zawe gusa no kwerekana ko kugendana n’uwo mukobwa hari urwego uriho.

Abagabo kandi bakoresha aba bakobwa usanga akenshi hari n’abafite abagore ariko kubera bafite amafaranga bakabakoresha nk’igikoresho cy’imyidagaduro.

Niba rero ufite gahunda yo kuzakundana ndetse no kubakana n’umugore w’ikizungerezi ukwiye gusobanukirwa ibi ndetse ukazabanza ukagenzura neza uyu mukunzi wawe ukareba ko muzashobokana ejo utazagwa mu ruzi urwita ikiziba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU