Mu rutonde rw’abahanzi batarangije amashuri yabo turasangamo Nizzo ,Senderi ,Davis D ,Sacha ndetse n’abandi.

Ikinyamakuru umuseke cyakoze urutonde rw’abahanzi nyarwanda bamamaye batarabikesheje kuba barize amashuri y’ikirenga ahubwo baramamaye kubera ibikorwa byabo.

Aba bahanzi kandi ntihigeze hamenyekana impamvu yatumye bacikisha amashuri. Gusa amakuru ahamya ko bamwe barivuyemo ku mpamvu zabo bwite.

Nizzo Kaboss

Nizzo Kaboss ni umwa mu bagize itsinda rya Urban Boys aririmbana na mugenzi we Humble G waminuje mu mashuri makuru ariko bombi bakaba batunzwe no gukora umuziki.

Nizzo wiyise Kaboss ntiyabashije kurangiza amashuri yisumbuye kuko yagarukiye mu mwaka wa gatatu yinjira inzira yo kuririmba ubu bukaba ari byo bimufasha kubaho.

Gisa Cyinganzo

Gisa Cyinganzo we yigaga mu kigo cya College de Bethel mu Ruhango, ibijyanye n’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (HEG/History Economy and Geography).

Uyu muhanzi ufite impano yo kuririmba kubera ijwi rye ryiza, yageze mu mwaka wa gatandatu ariko ntiyabasha gutsinda ikizamini cya Leta.

Yahise agarukira aho ntiyanasibira ngo abashe kubona impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye.

Sacha Kate

Sacha Kate na we ni umuhanzikazi n’ubwo nyuma yaje guhagarika umuziki ahinduka icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ubu ukurikirwa cyane kuri Instagram.

Na we ntiyabashije kurangiza amashuri yisumbuye kuko yayahagaritse ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

El Poeta

P Fla na El Poeta igihe bakundanaga

El Poeta, ni umuraperikazi akaba afitanye umwana n’umuraperi P Fla, we yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Senderi

Umunyadushya Senderi International Hit avuga ko yize amashuri y’imyuga ahitwa i Nyarubuye ahahoze ari muri Kibungo nubwo nyuma yahise ajya mu bindi.

Davis D

Umuhanzi Davis ukora injyana ya Afro Beat, na we ntiyabashije kurangiza amashuri yisumbuye kuko yagarukiye mu mwaka wa Gatanu w’iki kiciro.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU