Umukinnyi ukomoka mu bubiligi, Eden Hazard yerekanywe mu ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne nyuma yo kugurwa akayabo ka miliyoni zirenga 150 z’amayero avuye mu ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’ubwongereza.

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2019 nibwo Eden Hazard w’imyaka 28 yerekanywe ku kibuga cya Real Madrid ‘Santiago Bernabue’ imbere y’abafana barenga ibihumbi mirongo itanu (50,000).

Close to 50,000 fans turned out to greet the Belgian on his first appearance since signing

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Eden Hazard yabanje kujya gukora ibizamini by’ubuzima, nyuma yabyo ahita ajya kubonana na Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez maze basinyana amasezerano y’imyaka itanu akinira iyi kipe, aho azajya ahembwa ibihumbi 400,000 by’amayero ku cyumweru.

The former Chelsea man passed a Madrid medical before his official unveiling later in the day

Hazard gave a thumbs up as he underwent a variety of tests in the process of his medical

Mu ijambo yatangaje imbere y’abafana bari bitabiriye uyu muhango, Eden Hazard yabanje gushimira umuryango we ndetse na Perezida wa Real Madrid maze ahita ashimangira ko kuva mu buto bwe yarafite indoto zo kuzakinira ikipe ya Real Madrid.

He posed with a Real Madrid shirt in the presidential suite as he was presented to the media

He was flanked by his family following his public address on what was a special day for them

Hazard was pictured signing his new contract earlier on Real Madrid TV in a striking grey suit

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Eden Hazard yagize ati “Ngiye kugerageza gukora ibishoboka kugira ngo mbe umukinnyi mwiza ku isi, gusa icya mbere narinkeneye kwari ugukinira ikipe nziza ku isi.”

Kugeza magingo aya, Eden Hazard ntago arabona nimero azajya yambara ku mwenda we dore  ko nimero 10 yarasanzwe yambara muri Chelsea ifitwe na Luka Modric muri Real Madrid.

Iki kibazo nacyo yakibajijwe n’abanyamakuru maze asubiza agira ati “Nagize amahirwe yo kuvugana na Modric mbinyujije kuri Kovacic, mubaza niba bishoboka ko yandekera nimero 10 ariko aravuga ngo hoya. Gusa icyo natangaza nuko Nimero kuri njyewe Atari ikintu k’ingenzi cyane.”

No number was present on the shirt worn by Hazard on Thursday but he will take the No 7

Hazard kandi yanakomoje kuri Zinedine Zidane usanzwe utoza Real Madrid aho yavuze ko Zidane amufata nk’umuntu w’icyitegererezo uri no mu batumye yifuza kuza gukinira Real Madrid. Yagize ati “Buri wese aziko Zidane yahoze ari umuntu w’icyitegerezo kuva mu buto bwanjye. Kuba ari umutoza w’iyi kipe nabyo byatumye ndushaho kwifuza gukinira Real Madrid.”

Reka tubibutse ko Eden Hazard yageze mu ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2012 avuye muri Lille yo mu bufaransa, akaba ayisohotsemo amaze kuyitsindira ibitego 110 mu mikino 352, ndetse yari anaherutse kuyifasha kwegukana Europa League mu minsi yashize.

Eden Hazard pulled on the Real Madrid shirt for the first time as he was unveiled on Thursday

Hazard was full of tricks as he was given a hero's welcome from the club's passionate fans

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU