Umuhanzi w’umunyempano ukomeje kwigarurira imitima ya benshi Rwanda, Byiringiro Samuel uzwi nka Eesam yongeye guhuriza imbaraga hamwe n’umuraperi Amag The Black maze bakorana iyitwa ‘Ndavuna’ aho baba bivuga imyato, banashimangira ko nta mwanya bafite wo kumva ibyo abanzi bagenda bahwihwisa.

Eesam n’umusore urimo kwerekana imbaraga n’ubuhanga mu muziki nyarwanda, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Make Me Super Star, Ubuziraherezo, Unyibagiza Abandi, Si Ayabo, Windiza yakoranye na Mico The Best, Ibitendo yakoranye na Mr Kagame n’izindi nyinshi.

Eesam yarasanzwe afitanye na Amag iyitwa Make Me Superstar bahuriyemo na Jay Polly

Ntago ari inshuro ya mbere akoranye indirimbo na Amag The Black, dore ko bari basanzwe banafitanye iyitwa ‘Make Me Super Star’ gusa mu busanzwe Eesam n’ubundi akaba ari umwe mu bahoze bakorana ibikorwa bya muzika na Amag The Black kuva na kera.

Aba bombi, kuri ubu bashyize hanze iyitwa ‘Ndavuna’ yanasohokanye amashusho yayo aho yiganjemo ubutumwa bwo gushimangira imbaraga zihambaye n’umurava bafitiye umuziki ndetse banashimangira ko nta mwanya wo kumva ababaca intege bafite.

Eesam yabwiye Touchrwanda ko akenshi amagambo y’abantu ushobora kuyitaho bikarangira na gahunda zose warufite uzisubitse, bityo ngo ni byiza gukora ibikorwa, abavuga amagambo ukabashyira kure yawe. Eesam kandi yanashimangiye ko agifite imishinga myinshi ahishiye abakunzi be izajya hanze mu minsi ya vuba.

Eesam ni umwe mu berekana ejo heza muri Muzika

Iyi ndirimbo yakorewe mu nzu itunganya imiziki ya Touch Entertainment ari naho Eesam asanzwe abarizwa, ikaba yarakozwe na Producer Evydecks nawe uhagaze bwuma mu muziki ndetse wanakoze nyinshi mu ndirimbo za Eesam.

KANDA HANO UREBE NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU