Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Faustin Usengimana yateye imitoma idasanzwe umukunzi we Daniella Bayingana amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Daniella na Faustin ni bamwe mu byamamare nyarwanda bamaze igihe kitaro gito bakundana mu buryo buzwi, ndetse iby’urukundo rwabo ntibahwema no kubyereka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Couple yabo iri mu zikunzwe mu Rwanda

Ubwo Daniella Bayingana yizihizaga isabukuru y’amavuko, Faustin Usengimana yamuteye imitoma idasanzwe, aho yashimangiye ko uyu mwari ari umuntu w’agaciro mu buzima bwe ndetse ngo azahora ashima Imana yatumye bahura.

Faustin yagize ati “Ndi umunyamugisha kugira uru rukundo ruhebuje I ruhande rwanjye. Uri uw’agaciro mu buryo butangaje kuri njye kandi ndizera ko isabukuru yawe ari nziza nkuko nawe uri mwiza. Nzahora iteka nshimira Imana ku kuba yaraduhuje. Isabukuru nziza nanone rukundo rwanjye, ndagukunda cyane @bayinganadaniella 🎂🎂🎂🎂🎂🎂🎂🎂🎂🎂🎂”

Faustin yabwiye umukunzi we Imitoma idasanzwe amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko

Daniella akimara kubona aya magambo aryoshye umukunzi we yamwandikiye, nawe yahise amusubiza agira ati “Awww urakoze cyane rukundo rwanjye, Ntago ufite igitekerezo cy’uburyo usobanuye byinshi kuri njye. Nanjye ndagukunda cyane mutima”

Reka tubibutse ko ahagaa muri Werurwe aribwo Faustin Usengimana yerekeje mu gihugu cya Zambia gukinira ikipe ya Buildcon FC, ni nyuma yo gutandukana n’ikipe yitwa Khaitan Sporting Club yo mu cyiciro cya kabiri muri Koweit ku mugabane wa Aziya.

Usengimana Faustin na Daniella bamaze igihe kitari gito bakundana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU