Umurambo w’ Umuhinde witwa Prijith wagaragaye ku igorofa y’uwitwa Ntaganda Gervais wo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, bikekwa ko yaba yiyahuye.

Gasabo habonetse umurambo w’Umuhinde bikekwa ko yiyahuye

Amakuru Touchrwanda.com yashoboye kumenya avuga ko uyu muhinde wibanaga yakoraga mu kigo cy’ibijyanye n’Ikoranabuhanga cyitwa ‘Digital Hub Mea Ltd’.

Idirishya ry’icyumba cy’iryo gorofa Umuhinde yararagamo ryari rifunguye, bigakekwa ko yiyahuye asimbutse muri iri gorofa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Gorette, yadutangarije ko amakuru y’uyu muhinde Prijith ari yo, ariko ko batari bamenya byinshi ku bijyanye n’ urupfu rwe.

CIP Umutesi Marie Gorette yagize ati: “Byamenyekanye saa kumi n’ebyiri za mugitondo, byabereye aho yari atuye hafi ya Petit Stade, ariko nta muntu uzi uko byagenze niba hari uwamwishe cyangwa yiyahuye.”

CIP Marie Gorette yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Gasabo habonetse umurambo w’Umuhinde bikekwa ko yiyahuye
Pasiporo y’ Umuhinde Prijith bikekwa ko yiyahuye asimbutse mu igorofa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU