Gisa cy’Inganzo yahuriye mu ndirimbo na Trey Max mu ndirimbo y’urukundo bise My Boo , yi akaba ari indirimbo yambere Gisa ashyize kuva yava mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Umuhanzinyarwanda Manzi Fred uzwi nka Trey Max muri muzika ,ni umuhanzi w’umunyarwanda kuri bu ukorera umuziki we muri Leta zunzu ubumwe z’amerika.

Umuhanzi ukorera muzika ye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wakunze impano ya Gisa kuva kera ndetse atanatinya kuvuga ko ariwe munyempano wambere mu Rwanda nyuma yokubabazwa n’ibyago yagiye ahura nabyo mubuzima yakomeje kumushakisha aramubura. Nyuma byarangiye yumvise inkuru nziza yamushimishije kurusha izindi ko Gisa yafunguwe niko gushaka uko bavugana abifashwamo numuhagarariye mubya muzikaye ndetse akaba numunyamakuru numuyobozi w’Umuryango Nufashwa Yafasha Organization, BUJYACYERA Jean Paul bakunda kwita Gutermann Guter, asaba Gisa ko muburyo bwo kumwereka kwamukunda bagakorana indirimbo, indirimbo yakorewe muri TOUCH RECORDS.

Uyu muhanzi  ashimishwa nimpano z’abanyarwanda, atewe ishema no kuba asangiza abanyarwanda iyi ndirimbo yise “My Boo” bakayitura abanyarwanda ndetse bakanaboneraho kubyinana intsinzi kuko Trey Max we uko abyivugira ngo ubu ni ubuzima bushya kuri Gisa kandi ngo mukizakenerwa kugira ngwimpano ya Gisa yegupfa ubusa nawe  yemeye umusanzu we.

Uyu muhanzi Trey Max ashimangira ko iyi ndirimbo bakoranye izemeza abanyarwanda uwo ariwe nuko ibyo avuga kuri Gisa adakabya ati “…muri rusange nasaba abanyarwanda nabandi bose mukomeze mushyigikire impano zikomeye u Rwanda rufite muzirinde icyazisubiza inyuma cyangwa cyazitera gusobwa…

Twabibutsa ko Trey Max atariyo ndirimbo akoranye numunyempano yambere kuko hari niyitwa i do yakoranye na Social mula yanakunzwe cyane nizindi nyinshi yihariye nka My African love, Did u know, U and I na Uragiye nizindi. Uyu muhanzi ku bufatanye n’umuryango Nufashwa Yafasha Organization, bazakomeza gufasha abandi banyempano badafite amikoro abashoboza kugaragaza impano zabo.

Kanda hano wumve indirimbo “MY BOO BY TREY MAX FT GISA CYINGANZO”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU