Umuraperi Double Voice yatangaje ko aje kugarurira agaciro n’icyubahiro injyana ya Hip Hop nyarwanda yahoranye ngo kuko imaze kugera mu marembera aho abayikora benshi bavuzweho byinshi bitari byiza.

Habonetse umuraperi ugiye kugarurira Hip Hop nyarwanda agaciro n’icyubahiro yahoranye

Umuraperi nyarwanda Rugambwa Innocent uzwi nka Double Voice ababazwa cyane na Hip Hop nyarwanda yari kunzwe n’abanyarwanda batari bacye gusa magingo aya ukaba usanga abayikunda babarirwa ku ntoki bitewe nuko bamwe mu bayikora bazwiho ibyaha byinshi byitiriwe n’abandi bayikora.

Double Voice avuga ko yatangiye muzika mu mwaka wa 2009 aho abaraperi benshi bari batangiye kwiyerekana ndetse bakunzwe akomeza avuga ko icyo gihe yabaye nk’ucitse inege ngo kuko yabifatanyaga n’ishuri akabura umwanya wo kubikora.

Ngo mu mwaka wa 2015 nibwo yongeye kwinjira mu ruhando aho kuri ubu amaze indirimbo 9 harimo 3 yakoranye n’abandi bahanzi .Muri uwo mwaka nibwo yakoze indirimbo yitwa renga renga yasohokanye n’amashusho yayo aho mu mwaka wa 2019 yakoze indi yise Birabaye yahuriyemo n’itsinda rya T&T itsinda ry’abahanzi b’abavandimwe babarizwa muri Norway.

Habonetse umuraperi ugiye kugarurira Hip Hop nyarwanda agaciro n’icyubahiro yahoranye

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Reka abavuga bavuge ndetse yitegura gukorera amashusho mu minsi ya vuba. Uyu muhanzi avuga ko mu gihe yatangiye gukora muzika yahuye n’imbogamizi zitandukanye harimo gufatanya umuziki n’ishuri, Ubushobozi bucye bwo gukora indirimbo muri studio.

Gusa ngo ibi byose yarabyihanganiye agerageza gukora uko ashoboye abicamo neza .Ngo mu bintu bimubabaza cyane harimo nko kubona injyana akora yaracitse integer bigaragarira amaso akaba afite umusanzu wo gukora iyo bwabaga akayigarurira agaciro yahoranye.

Habonetse umuraperi ugiye kugarurira Hip Hop nyarwanda agaciro n’icyubahiro yahoranye

Yagize ati ”Injyana ya Hip Hop yacitse intege cyane ku buryo yanacitse amazi nkaba nshaka kuyigarurira agaciro yahoze ifite.”

Yaboneyeho gusaba abandi bahanzi nyarwanda by’umwihariko abakora Hip Hop ko bishoboka ko injyana yabo bakongera kuyambika isura nziza yahoranye bityo igatera imbere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU