Kuri iki cyumweru harasozwa amarushanwa yo kubyina yashyiriweho amatsinda cyangwa umuntu ku giti cye, k’uzabyina neza indirmbo Kungola ya Sunny na Bruce Melody.

Hagiye kumenyekana Uwatsindiye igihembo cyo kubyina neza Kungola

Nyuma y’igihe kigera ku kwezi Umuhanzikazi Sunny atangaje ko azatanga igihembo ku itsinda rizabyina neza inidirmbo ye Kungola,  igihembo kingana n’amafaranga ibihumbi magana atanu y’amanyarwanda (500.000 frw).

Kuri iki Cyumweru mu masaha ya ni mugoroba mu kabyiniriro ka hano muri Kigali i Nyamirambo, nibwo haribuze gusozwa amarushanwa yo kubyina ku itsinda cyangwa umuntu ku giti cye, wabyinnye neza indirimbo Kungora y’umuhanzikazi Sunny.

Tubibutse ko iyi ndirimbo Kungola umuhanzikazi Sunny yayikoranye n’icyamamare mu muziki wa hano mu Rwanda Bruce Melody, ndetse bakaza kugirana n’ibibazo byatumye benshi bavuga ko Bruce Melody na Producer Nameless wakoze amashusho y’indirimbo Kungola bari banze kuyiha nyirayo ariwe Sunny.

Hagiye kumenyekana Uwatsindiye igihembo cyo kubyina neza Kungola

Mu ntangiriro y’iki Cyumweru kandi, umuhanzikazi Sunny na none yashyize hanze indirimbo ikurikira Kungola yitwa Property, yasohokanye n’amashusho yayo. Indirimbo Property ya Sunny yakozwe na Producer Ashkeed amashusho akorwa na Producer Kitja Sitthithepporn, ikaba imaze no guha uyu muhanzikazi akazina k’akabyiniro ka ‘Poropati’.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU