Umwongereza Harry Kane ukinira ikipe ya Tottenham Hotspur yashyingiranywe n’umukunzi we witwa Kate Goodland bakundanye kuva mu bwana.

Harry Kane yashyingiranywe n’umukunzi we w’igihe kirekire

N’ibirori byabaye mu mpera z’iki cyumweru aho Harry Kane wari ukirutse imvune yo mu ivi, yarushinganye na Kate Goodland bakundanye bakigana mu mashuri abanza nkuko babihamya.

Tariki ya 1 Nyakanga 2017 ubwo bari Bahamas, Harry Kane yambitse impeta Kate amusaba kumubera umugore maze aramwemerera.

Harry Kane yambitse impeta umukunzi we Kate

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, Hary Kane yagize ati “Bwa nyuma nshyingiranywe n’inshuti yanjye magara, Ndagukunda Kate.”

Umuryango wa Hary na Kate bari basanzwe babana ndetse bari baranabyaranye abana babiri b’abakobwa bitwa Ivy na Vivienne.

Harry Kane yashyingiranywe n’umukunzi we w’igihe kirekire
Harry Kane n’umugore we bakoze ubukwe bafitanye abana babiri
Harry Kane yashyingiranywe n’umukunzi we w’igihe kirekire
Harry Kane yashyingiranywe na Kate bamaze imyaka myinshi bakundana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU