Umuhanzi Nsengiyumva umaze kwamamara cyane nka Igisupusu yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto yakwirakwiye aryamye mu mafaranga andi ayiyoroshe bituma abantu bacika ururondogoro.

Ifoto y' Igisupusu aryamye mu mafaranga yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma y’iyi foto yakwirakwijwe hose, abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu muhanzi w’imyaka 40 yatangiye kuba umukire kubera ibihangano bye byageze kure cyane.

Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu ni umuhanzi watunguranye cyane muri muzika mu Rwanda kuko yamaze imyaka acurangira ku muhanda,asaba abantu 100 ushaka kumufata amashusho akamuha 200.

Ubwo Nsengiyumva yasurwaga n’umwe mu banyamakuru ba Radio 10 agacuranga zimwe mu ndirimbo ze, yakuruye ijisho rya Alain Mukurarinda ahitamo kumushoramo imari.

Kuva batangira gukorana, Nsengiyumva yakoze indirimbo yitwa Mariya Jeanne izwi nka Igisupusupu yakunzwe n’abatari bake bahita ndetse kuri ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni.

aryamye mu mafaranga

Nsengiyumva yatangiye kwamamariza bimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda ariyo mpamvu yatangiye kugaragara aryamye mu mafaranga menshi cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU