Ku nshuro ya kabiri, umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu agiye gutaramira imbere y’imbaga nyamwinshi mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kizakomereza mu karere ka Rubavu mu mpera z’iki cyumweru.

Igisupusupu
Igisupusupu amaze kwigarurira imitima y’abatagira ingano

Nsengiyumva n’umuhanzi ukora injyana ya Gakondo yiganjemo ikinimba akaba kugeza ubu afite indirimbo ebyiri zizwi arizo ‘icange’ na Igisupusupu’ zimaze no kurebwa cyane ku rubuga rwa YouTube.

Uyu mugabo w’imyaka 41 aherutse gutaramira mu karere ka Musanze mu gitaramo cya mbere cya Iwacu Muzika Festival, aho abantu b’ingeri zitandukanye bamweretse ko bamukunda bikomeye dore ko icyo gihe yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka.

Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2019, uyu mugabo azataramira mu karere ka Rubavu afatanyije n’abahanzi barimo Riderman, Queen Cha, Social Mula, Christopher, Amalon na Makanyaga Abdoul.

Nsengiyumva yatangaje ko mu gitaramo cy’I Rubavu azahamena umuziki wihariye k’uburyo abazitabira ibi birori bazaryoherwa bikomeye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU