Umuhanzi Nsengiyumva Francois umaze kwamamara ku izina rya ‘Igisupusupu’ yeretswe urukundo rukomeye n’abakunzi b’umuziki mu karere ka Rubavu mu gitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival.

Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

Iwacu Muzika Festival n’ibitaramo byasimbuye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, gusa aho bitandukaniye n’iri rushanwa nuko byo haririmbamo abahanzi batandukanye muri buri karere kandi batarushanwa.

Igitaramo cya mbere cyabereye mu karere ka Musanze kuya 22 Kamena 2019, icya kabiri ni icyabereye Rubavu none, hazakurikiraho ikizabera I Huye ku itariki ya 13 Nyakanga 2019, I Ngoma kuya 20 Nyakanga, bisorezwe mu mujyi wa Kigali kuya 20 Kamana 2019.

Muri iki gitaramo cya Rubavu cyabereye kuri Sitade ya Nengo imbere y’amazi y’ikiyaga cya Kivu, cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka b’ingeri zinyuranye ariko cyane cyane urubyiruko. Abantu benshi bitabiriye iki gitaramo urebye bari bafite amatsiko yo kureba ‘Igisupusupu’ abataramira imbona nkubone. Uyu mugabo yabaye agikandagira kuri Stage maze abafana induru bayiha umunwa, barabyina karahava.

Mu kiganiro Nsengiyumva yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’iki gitaramo yatangaje ko ashimishijwe cyane n’uburyo abantu bamukunda kuko ngo birushaho kumwubaka no kumuha imbaraga mu kazi ke ka buri munsi.

UKO BYIFASHE MU KARERE KA RUBAVU:

2:00: Guhera mu nzira igana ku kibuga cy’umupira cya Nengo kugera mu kibuga imbere, hari imbaga y’abantu bari benshi biganjemo urubyiruko ndetse uko bigaragara, abantu baracyakomeza kuza ari benshi. MC Buryohe na DJ Phil Peter nibo barimo gushyushya abantu bifashishije indirimbo zinyuranye mu gihe hategerejwe ko abahanzi nyamukuru baririmba.

Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival
MC Buryohe ashyushya abafana
Abafite impano bo mu karere ka Rubavu bahawe amahirwe yo kwerekana icyo bashoboye

Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

UKO BYIFASHE MU KARERE KA RUBAVU:

2:00: Guhera mu nzira igana ku kibuga cy’umupira cya Nengo kugera mu kibuga imbere, hari imbaga y’abantu bari benshi biganjemo urubyiruko ndetse uko bigaragara, abantu baracyakomeza kuza ari benshi. MC Buryohe na DJ Phil Peter nibo barimo gushyushya abantu bifashishije indirimbo zinyuranye mu gihe hategerejwe ko abahanzi nyamukuru baririmba.

Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

Itsinda rya The Same ribarizwa i Rubavu naryo ryataramiye abakunzi babo
Itsinda rya The Same ribarizwa i Rubavu naryo ryataramiye abakunzi babo

Iyi niyo Band irimo gufasha abahanzi

3:00: Nyuma yo guha ikaze Syphon Band, umuhanzi Amalon niwe wahise ubimburira abandi bose kuza ku rubyiniro. Uyu musore ukunzwe muri iyi minsi kubera ibihangano bye birimo umwihariko, yahereye ku ndirimbo aheruka gushyira hanze yitwa ‘Impanga’, akurikizaho ‘Derila’ yakoranye na Ally Soudi, akurikizaho iyitwa ‘Yambi’ asoreza mu yitwa ‘Byakubaho.’

3:30: Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi ku izina rya Social Mulla muri Muzika niwe muhanzi waje ku rubyiniro ku nshuro ya kabiri. Uyu musore ufite igikundiro mu ruhando rwa Muzika nyarwanda yinjiye aririmba iyitwa ‘Superstar’ yigize ku bica bigacika mu minsi yashize, akurikizaho iyitwa ‘Ku ndunduro’, akomereza ku yitwa ‘Amahitamo’ na ‘Ma Vie’ maze asoreza kuri ‘Stamina’. Abafana ba Rubavu beretse Social ko bamukunda ndetse n’indirimbo ze bamaze kuzimenya.

4:00: Nyuma yo Social Mulla, habanje gutangwa ubutumwa bwa MIGEPROF, NECDP n’abandi baterankunga batandukanye maze hakurikiraho Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha. Uyu mwari waje wambaye imyambaro  yerekana umukondo yahereye ku ndirimbo ‘Kizimyamwoto’ maze irangiye abanza we n’ababyinnyi be barabanza barawuceka karahava. Nyuma yo kubyina, yahise akurikizaho iyitwa ‘Umwe Rukumbi’ maze asoreza kuyitwa ‘Winner’ ndetse anaririmba Remix yayo yakoreye ikipe ya Rayon Sport.

Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka

4:25: Umuhanzi Muneza Christopher nawe uri mu bakunzwe mu Rwanda niwe muhanzi wakurikiye Queen Cha. Uyu musore wanashyizeho imisatsi ya Dread yinjiye aririmba indirimbo yitwa ‘Ijuru Rito’ maze akurikizaho agace gato k’indirimbo zirimo ‘Habona, Iri Joro na Simusiga. Nyuma yo gusogongeza abafana kuri izi ndirimbo yahise aririmba iyitwa ‘Abasitari’, maze asoreza ku yitwa ‘Birahagije’.

Habineza Joe nawe yagize icyo abwira abitabiriye iki gitaramo

Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

4:45: Makanyaga Abdul ufite ibigwi bikomeye mu muziki niwe muhanzi wakurikiye kuri Stage maze yakiranwa urugwiro rudasanzwe. Abantu beretse uyu mugabo ko zimwe mu ndirimbo ze bakizibuka nubwo hashize imyaka myinshi zisohotse. Makanganya wari witwaje Band y’abacuranzi be yaririmbye indirimbo zirimo ‘Hashize Iminsi’, ‘Rubanda’, ‘Nshatse Inshuti’ n’izindi nyinshi zakanyujijeho.

Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival
Abanya Rubavu bashimishijwe cyane n’indirimbo za Makanyaga

Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

5:15: Umuhanzi Nsengiyumva Francois benshi bakunda kwita ‘Igisupusupu’ wari ufitiwe amatsiko n’imbaga nyamwinshi yinjiye ku rubyiniro nyuma ya Makanganya yeretswe urukundo rudasanzwe n’abafana bari bategereje ko asesekara ku rubyiniro. Kuva yakandagira ku rubyiniro kugeza avuyeho, abafana ntibasibye gusimbuka cyane, ubona ko bishimiye kubona uyu mugabo. Nsengiyumva yaririmbye indirimbo ebyiri arizo ‘Icange’ na ‘Igisupusupu’. Mbere yo kuva ku rubyiniro, Nsengiyumva yabanje kwibutsa abitabiriye iki gitaramo ko abanyarwanda twibohoye, ni mbere yuko ku itariki 4 Nyakanga aribwo hazizihwiza umunsi wo kwibohora mu Rwanda.

Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

5:30: Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman mu muziki niwe muhanzi waririmbye ku nshuro ya nyuma, nawe yeretswe urukundo n’abafana. Riderman waje uherekejwe n’umuraperi Karigombe usanzwe umufasha kuri Stage, yaririmbye indirimbo zirimo Horo, Inyuguti ya R, Umwana w’imuhanda, Abanyabirori n’izindi. Uyu mugabo yibukije abitabiriye ibi birori ko aribo mizero y’u Rwanda, bityo ngo nibakomeze bacigatire igicaniro cy’urumuri rw’icyizere.

Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival Igisupusupu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya Rubavu mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU