Ikipe ya APR FC isezerewe mu gikombe cy’amahoro nyuma yo kunganya na AS Kigali 0-0 mu mukino wo kwishyura dore ko yari yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Ikipe ya APR FC yongeye gutebgura abafana isezererwa mu gikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yo yabanje kubizwa icyuya na Marines FC kugirango ikomeze,  byarangiye iyitsinze ibitego 2-1 byiyongera kuri 1-0 yayitsinze mu mukino ubanza.

Ikipe ya APR FC yari iteze amakiriro ku gikombe cy’Amahoro kugira ngo izaserukire u Rwanda imaze  gutwara igikombe cy’Amahoro inshuro icyenda, yasezerewe rugikubita muri 1/16 uyu mwaka, aho yananiwe kwishyura igitego 1-0 yatsinzwe na Nshimiyimana Marc Govin mu mukino ubanza ku munota wa nyuma.

Mu mukino wo kwishyura waberaga kuri Stade ya Kigali, APR FC yananiwe kwinjiza igitego mu izamu rya AS Kigali yaje mu mukino isabwa kunganya gusa, birangira amakipe yombi anganya 0-0.

Ku rundi ruhande Rayon Sports yari yaratsindiye Marines FC igitego 1-0 I Rubavu, yacyishyuwe hakiri kare ku munota wa 29 gitsinzwe Dusingizemungu Ramadhan bituma aba Rayons bahangayika cyane.

APR FC yongeye gutebgura abafana isezererwa mu gikombe cy’Amahoro
Rayon Sports yatsinze Marines FC yayibijije icyuya mu mukino wo kwishyura

Rayon Sports yakomeje kurwana no kwishyura iki gitego cyane ko iri mu makipe adahirwa na penaliti, birangira itsinze ibitego 2 mu minota ya nyuma ibifashijwemo na Irambona Eric ku munota wa 77 na Manzi Thierry ku mutwe ku munota wa 87 nyuma ya coup franc yatewe neza na Rutanga Eric.

Ikipe ya APR FC yasezerewe rugikubita,igomba gusenga cyane kugira ngo Rayon Sports itware iki gikombe cy’Amahoro kugira ngo izahagararire u Rwanda muri CAF Confederations Cup kubera ko yabaye iya kabiri muri shampiyona.

Nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/16 cy’irangiza,amakipe yageze muri ¼ ni : AS Kigali, Rayon Sports FC, Gasogi Utd, Etincelles FC, SC Kiyovu, Police FC, Gicumbi FC na Intare FC yahise atomborana byihuse.

Uko imikino y’uyu munsi yarangiye ndetse nuko Tombola yagenze:

  • AS Kigali FC 0-0 APR FC (Aggr 1-0)
  • Rayon Sports FC 2-1 Marines FC (Aggr 3-1)
  • Rwamagana City 0-0 Gasogi United (Aggr 0-1)
  • Etincelles FC 3-0 Hope FC (Aggr 5-2)

Tombola ya 1/4

19/06/2019

  • Etincelles Fc vs Police Fc
  • As Kigali vs Gasogi FC

20/06/2019

  • Rayon Sports vs Gicumbi Fc
  • Intare FC vs Sc Kiyovu

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU