Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Imanishimwe Emmanuel uzwi ku izina rya ‘Mangwende’ n’umukunzi we Uwase Claudio bibarutse umuhungu kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019.

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ n’umukunzi we bibarutse umuhungu

Uyu mukinnyi umaze imyaka ine akina muri Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yazamukiye muri Rayon Sports mbere yo kujya muri APR FC mu 2016.

Tariki ya 8 Ukuboza 2018 nibwo Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yambikanye impeta y’urudashira na Uwase Claudio, umuyobozi wa Fan Club Intare za APR FC bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019, aba bombi bari mu byishimo bikomeye ni nyuma yo kwibaruka umwana w’imfura w’umuhungu.

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ n’umukunzi we bibarutse umuhungu
Mangwende n’umukunzi we Claudio bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU