Imikino y’ Igikombe cy’ Amahoro igomba gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2019, irushanwa ngarukamwaka rizamara ukwezi kumwe.

Irebere gahunda yose y' Igikombe cy’ Amahoro cyatangiye kuri uyu wa Kabiri

Igikombe cy’ Amahoro giheruka cyatwawe n’Ikipe ya Mukura VS nyuma yo gutsinda Rayon Sports ikayibuza amahirwe yo kuba imwe mu makipe azitabira igikombe cy’imikino Nyafurika [CAF].

Igikombe cy’Amahoro ni irushanwa ngarukamwaka, kuri iyi nshuro amakipe agabanyije mu byiciro bibiri; itsinda rya mbere rigizwe n’amakipe atanu mu gihe itsinda rya kabiri naryo rigizwe n’amakipe atanu.

Amakipe ari mu itsinda rya 1:

1. Hope Fc vs Gasogi United
2. As Kigali vs Rayon Sports
3. Mukura Victory Sports vs Unity
4. Interforce vs Intare Fc
5. Sunirise Fc vs Espoir Fc.

Imikino ibanza y’ Igikombe cy’ Amahoro igomba gutangira kuri uyu wa 4 Kamena 2019 mu gihe imikino yo kwishyura izaba ku itariki ya 7 Kamena 2019.

Amakipe ari mu itsinda rya 2

1. Gicumbi Fc vs Police Fc
2. Vision Fc vs Bugesera Fc.
3. APR Fc vs Rwamagana City Fc
4. Etoile de l’Est vs Kiyovu SC
5. Marinnes vs Etincelles.

Muri iri tsinda imikino ibanza izaba tariki ya 5 Kamena 2019, imikino yo kwishyura muri iki  Igikombe cy’ Amahoro ibe tariki ya 8 Kamena 2019. Amakipe azakomeza hano azongera atombore, ndetse buri cyiciro mbere yo gukinirwa hazajya haba tombora.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU