ishuri rya Kigali Films&Television School (KFTV) ryongeye gutanga  amahirwe ya Scholarship ku banyeshuri bujuje ibisabwa bifuza  kwiga amasomo y’Umunyangiro nko gukora Filme ,Gufotora ndetse no 


Ubuyobozi bw’iri rushuri bwavuze ko umuntu wese wifuza aya mahirwe asabwe kugera ku cyicaro aho iri shuri rikorera mu mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka Carfree zone cyangwa akaba yareba Link iri hasi akuzuzaho imyirondoro ye.

Ni gahunda yashyizweho nyuma y’uko ababyifuje bashaka aya mahirwe ari benshi bitewe n’uko abize muri KFTV bahavuga imyato ahanini hashingiwe ku bumenyi bahakura abafasha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Kigali film and Television School ubusanzwe yigisha amasomo y’ubumenyingiro nka Filmmaking and Television production (ku manywa, nimugoroboba ndetse no mu mpera z’icyumweru-weekend), Photography and graphic design (mu mpera z’icyumweru-week end), Music audio production , Acting for film and Television na Cartooning and visual effects.

Iyi ni gahunda ubuyobozi bwa KFTV buvuga ko bwegereje urubyiruko mu rwego rwo rwo hagurukira kwiga ibijyanye no gukora imyuga, gukora umuziki ndetse n’ibindi bijyanye n’imyuga kuko nyuma y’ayo masomo Kigali film and Television School ibafasha kubona akazi mu bigo bitandukanye hano mu Rwanda.


Kwiyandikisha bikaba bizarangirana n’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka ari nabwo abanyeshuri bemerewe bazatangira kwiga.

Kanda kuri iyo link ubone aho wuzuza Imyirondoro yawe  wiyandikishe 
https://form.myjotform.com/90983237442563?fbclid=IwAR2nKjEELHuy5hYvbgSUKJo1fCQLhd74WT3GBOe153jusOKvFhCAIOB2jqM

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU