Issa Bigirimana yavuze ko niyo umukunzi we yakwambara ibirenze hariya we ko ntacyo byamutwara.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza ikanzu y’umukunzi wa Issa Bigirimana bitewe n’imiterere yayo yavugishije benshi ubwo uyu mukinnyi wa APR F.C yamwambikaga impeta amusaba ko yazamubera umugore.

Mu kiganiro Issa yagiranye n’Isimbi yavuze ko yakwambara neza cyangwa nabi ntacyo bimubwiye icya mbere ari uko amukunda.

Yagize ati”Numvise byinshi cyane bijyanye n’imyambarire y’umukunzi wanjye, gusa kuri njye uko yakwambara kose nta kibazo.”

Yongeyeho ati “Icya mbere ni uko ankunda kandi ahora abimbwira buri munsi n’iyo yakwambara ibirenze hariya njye ntacyo byantwara kuko ni we waba wihitiyemo, njye mu rukundo ntanga uburenganzira busesuye icyo nababwira ni uko nabonye abadukunda n’abatishimiye ibyanjye n’umukunzi wanjye”.

Uwase Carine amaze umwaka n’igice akundana Issa Bigirimana rutahizamu wa APR FC biteganyijwe ko azerecyeza muri Yanga Africans yo muri Tanzania aho ategereje urwandiko rw’inzira rumwemerera kwerekezayo ,aha yahamije ko uyu mukunzi we narangiza amashuri azahita amusangayo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU