Issa Bigirimana wari umukinnyi wa APR FC yaraye yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umufasha, undi nawe aramwemerera imbere y’inshuti n’abavandimwe.

Issa Bigirimana yambitse impeta umukunzi we

Issa n’umukinnyi wabigize umwuga, akaba yaramenyekaniye cyane mu ikipe ya APR FC gusa mu minsi ishize nibwo byemejwe ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Yanga Africans.

Mu mpera z’iki cyumweru, nibwo uyu musore yatunguye umukunzi we Uwase Carine maze atera ivi imbere y’inshuti n’abavandimwe amusaba kumubera umugore, undi nawe yemera atajijinganyije.

Ni ibirori byabereye I Nyarutarama ho mu mujyi wa Kigali, bikaba byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abakinnyi.

Issa Bigirimana yambitse impeta umukunzi we
Issa Bigirimana yambitse impeta umukunzi we Carine
Issa Bigirimana yambitse impeta umukunzi we
Uwase Carine yaje yambaye ikanzu iteye ityo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU