Umuhanzi Dr Scientific yasohoye amashusho y’indirmbo nshya yitwa Winner Of Love yakoranye n’umuhanzi king the winner bahuriye mu itsinda rya The legends.

Dr Scientific yasohoye amashusho y’indirmbo Winner Of Love

Ku mugoroba wo kuwa kabiri i Tariki 11 Kamena 2019 mu masaha y’umugoroba babicishije ku mbuga nkoranyambaga ya Youtube y’itsinda rya The legends bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya winner of  love iri munjyana ya RNB iri mu ndimi z’amahanga, harimo icyongereza n’Ikinyarwanda. Iyi  njyana igenda buhoro ariko irabyinitse, yiganjyemo amagambo y’urukundo.

Dr Scientific yasohoye amashusho y’indirmbo Winner Of Love
Dr Scientific n’umuhanzi king the winner bafite itsinda rya The legends

Iyi ndirimbo Winner of Love yakozwe na Producer Trackslay uzanzwe ukorera muri Touch Record, naho Amashusho y’indirimbo yatunganyijwe na Producer w’amashusho (Video) AB Godwin usanzwe ukorera abahanzi benshi batandukanye bahano mu Rwanda.

Itsinda The legends
Amashusho y’indirimbo Winner of Love yatunganyijwe na Producer AB Godwin

Umuhanzi Dr Scientific yamenyekanye cyana mu ndirimbo za kinyarwanda zikangurira abantu gusigasira umuco nyarwanda no kuwutoza abana bakiri bato kugirango utazacika.

The legends yasohoye amashusho y’indirmbo Winner Of Love
Umwe mu bakobwa yari muri mashusho ya Winner Of Love

Dr Scientific afatanyije n’umuhanzi king the winner bafite itsinda rihuriyemo n’abahanzi babiri, ribamo  Dr Scientific nk’umuhanzi usanzwe uririmba injyana zitandukanye harimo n’injyana nyarwanda.

Itsinda The legends
Iri tsinda the legends rifite abahanzi bakizamuka rifasha

Tubibutse ko itsinda The legends riheruka gusohora amashusho y’indirimbo yitwa Humura yaje ikurikirana n’iyitwa I love you iri mu cyongereza n’ikinyarwanda. Iri tsinda riyobowe n’umuhanzi Dr Scientific urifite abahanzi barikuzamuka afasha mu bikorwa byabo bya gihanzi, harimo gukora indirimbo n’amashusho yazo detse no gutegura ibitaramo bitandukanye.

Rebe amashusho y’indirimbo nshya ‘Winner Of Love’ ya The legends:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU