Umutoza Zlatko krmpotic yabwiye abafana ba APR FC batamukunda amagambo akakaye, benshi batari biteze kumva ava mu kanwa k’umutoza w’ikipe bakunda.

Zlatko krmpotic

Mu kiganiro kirekire umutoza Zlatko Krmpotic yahaye Radio na TV10, yayibwiye ko abanye neza n’abakinnyi ndetse n’abayobozi be ndetse ngo abafana ba APR FC batamukunda nawe ngo ntabwo abakunda, ndetse ngo azubahiriza amasezerano y’umwaka umwe yasinyanye n’ubuyobozi bwa APR FC kuko ngo aribwo bwamuhaye akazi atari abafana.

Yagize ati “Muranenga cyane.Ikindi gikomeye ni uko munenga mukagerekaho urwango rukomeye.Ngenda numva amagambo menshi ageretseho urwango rwinshi cyane.Reka mbisabire,ndasaba ubufasha bwanyu, ndi hano njyenyine.Abantu baranyanze nkigera hano,sinzi impamvu.Ni igihe twari dufite amanota menshi dutsinda baranyanze.

Nta butumwa njye naha abakunzi ba APR,utankunda nanjye simukunda.Ikindi bamenye ko nfitanye amasezerano y’umwaka na APR FC.Njeywe nkora akazi kanjye neza buri munsi,naho umubano wanjye n’abayobozi umeze neza.Nta kibazo mfitanye n’abakinnyi.”

Iyumvire amagambo akakaye umutoza wa APR FC yabwiye abafana batamwishimiye

Zlatko wasabiwe n’abafana ba APR FC kwirukanwa yavuze ko ibiri kumubaho ari ibisanzwe ndetse ngo abakinnyi ba APR FC batakaje igikombe kubera ko batsinzwe na Rayon Sports.

Zlatko yavuze ko akora akazi ke neza ndetse ari gutegura APR FC ngo ijye mu bihe byiza,bizayifashe kwegukana igikombe cy’Amahoro.

Iyumvire amagambo akakaye umutoza wa APR FC yabwiye abafana batamwishimiye
Zlatko krmpotic yabwiye abafana ba APR FC bamwanga ko nawe atabakunda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU