Umuraperi Jay Polly umaze iminsi ashinjwa gushaka gushyira hasi Riderman amwibasira mu ndirimbo ye nshya ‘Nyirizina’ yabihakanye yivuye inyuma ko ibyo   bavuga atari byo, ngo nta muntu wabasha gushyira Riderman hasi, afite ibyo yagezeho byinshi cyane bitapfa kunyeganyega.

Jay Polly ushinjwa gushaka gushyira hasi Riderman yabihakanye yivuye inyuma

Ibi babikomoye mu magambo ari mu ndirimbo ya Jay Polly yitwa Nyirizina aho mu gitero cya kabiri hari aho aririmba ati ”Ikinyarwanda cyanjye si icy’imihanda ndacyari kumwe na rubanda dukeneye kwanda.”

Abantu bakaba barabifashe nko gushotora Riderman kuko na we yakoze indirimbo yitwa ‘Ikinyarwanda’ aho we aba avuga ko ikinyarwanda cye ari icy’imihanda.

Jay Polly nyuma y’igitaramo Iwacu Festival cyabereye i Musanze abajijwe kuri iki kibazo yabihakanye avuga ko Riderman kumushyira hasi bitakunda, ndetse anashimangira ko ari n’inshuti ye.

Yagize ati ”Ubuse washyira Riderman hasi gute uri umuraperi, Riderman ni umuraperi mwiza, Riderman ni umuraperi ukibirimo nibaza ko kumushyira hasi ntibishoboka kuko sinjye wamushyize aho ari, buriya mushobora kumva ibintu ukuntu bitandukanye, n’ejobundi twari turi kumwe ibyo bintu ntabwo twabivuzeho sinzi impamvu muri kubimbazaho.”

Yakomeje avuga ko kuba avuga ko ikinyarwanda cye atari icy’imihanda atihakanye umuhanda kuko adashobora kuwuvaho, ahubwo ngo mbere yo kuba uw’imuhanda ngo ni umunyarwanda.

Uyu muraperi kandi akaba yashimangiye ko igihe cyose yari yarafunzwe abandi baraperi basaga n’abasinziriye ariko Riderman yakomeje agakora cyane, ndetse ngo ni umugabo wo gusiga ku rugo ukarusanga uko warusize.

Kuva yafungurwa muri Mutarama 2019, Jay Polly amaze gukora indirimbo 3, Umusaraba wa Joshua, Inshuti Nyazo na Nyirizina.

Ngo kumushyira hasi ntibyashoboka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU