Jules Ulimwengu waciye agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka umwe wa shampiyona y’u Rwanda naho Michael Sarpong akaba umukinnyi witwaye neza cyane.

Jules Ulimwengu na Sarpong bahawe n'abafana akayabo k’amafaranga nyuma yo kwitwara neza

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 01 Kamena 2019, abafana b’ikipe ya Rayon Sports bishimiye birenze gutwara igikombe cya shampiyona, niko kubigaragaza bahundagaza akayabo k’amafaranga kuri aba ba rutahizamu babiri.

Ulimwengu Jules yatsinze igitego cya kabiri muri 3-0 batsinze Marines FC ku munsi w’ejo, bituma yuzuza igitego cya 20 muri shampiyona.

Nta rutahizamu n’umwe wabashije gutsinda ibitego 20 muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka umwe uretse Jules Ulimwengu ariyo mpamvu abafana ba Rayon Sports bongeye kumuhundagazaho amafaranga ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuyamuha ubwo yabafashaga gutsinda Police FC.

Ulimwengu yahawe akayabo k’ibihumbi 480 FRW nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 bigatuma Rayon Sports isiga APR FC.

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga Ulimwengu yahawe n’abafana ba Rayon Sports

Nubwo Sarpong atatsinze igitego ku munsi w’ejo, yarangije ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi na 16 nyuma ya mugenzi we Ulimwengu watsinze 20.

Jules Ulimwengu na Sarpong bahawe n'abafana akayabo k’amafaranga nyuma yo kwitwara neza

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU