Nyuma y’ubutumwa bw’umuhanzi nyarwanda, Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, avuga uburyo akunda cyane Karasira Clarisse, yamaze guhabwa igisubizo.

Karasira Clarisse yavuze ku rukundo ngo Muchoma amukunda rugiye kumusaza

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo uyu muhanzi usanzwe uba muri Amerika aganira Isimbi TV, yavuze uburyo akunda cyane uyu mukobwa Karasira Clarisse, ndetse anahamya ko aramutse amwemereye urukundo atakwirirwa asubira muri Amerika yaguma mu Rwanda.

Aganira n’ikinyamakuru Isimbi, Clarisse abajijwe kuri aya magambo y’uyu muhungu Nizeyimana Didier, yavuze ko nta byinshi yabivugaho kuko urukundo ari abantu babiri babiganiraho bitajya kunyura mu itangazamakuru.

Yagize ati “Ibintu by’ubushuti, ibintu byo gukundana n’abantu nta bwo ari ibintu byo mu itangazamakuru, ni ibintu abantu babiri bicara bakabiganiraho. Ibyo nyine nta kintu nabikubwiraho kuko n’aha ndi ni mu itangazamamuru.”

Karasira Clarisse umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana gakondo, mu ndirimbo zuje ubutumwa n’impanuro, ku kijyanye no kuba yaba afite undi muntu bakundana yanze kugira icyo abivugaho kuko ngo ibintu by’urukundo ntacyo yiteguye kubivugaho mu itangazamakuru.

Muchoma ngo yanyuze inzira itari yo asaba urukundo
Muchoma ngo yanyuze inzira itari yo asaba urukundo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU