Kuri iki cyumweru, i Kayonza mu burasirazuba bw’igihugu mu duce twa Rwinkwavu na Kabarondo, Perezida Paul Kagame yongeye gutungurana nyuma yo kuva mu modoka agasuhuza abaturage.

Kayonza: Perezida Paul Kagame yongeye gutungurana ava mu modoka asuhuza abaturage

Amafoto yashyizwe kuri Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu agaragaza Perezida Paul Kagame apepera abaturage bo muri turiya duce twombi  twa Rwinkwavu na Kabarondo ari na ko amwenyura. Abaturage na bo bagaragazaga ibinezaneza ku maso yabo ubona ko bishimiye kubona umukuru w’igihugu imbonamkubone.

Perezida Paul Kagame yaherukaga gusuhuza abaturage imbonankubone mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo yavaga mu modoka ye agasuhuza abaturage b’i Nyamata mu Bugesera.

Muri Gicurasi ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abaturage bo mu turere tw’intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ku wa 08 Gicurasi i Musanze mu mujyi ubwo yari avuye i Butaro mu Burera, na bwo yavuye mu modoka asuhuza abaturage, yongera kubikora mu mujyi wa Rubavu ubwo yari avuye guhura n’abaturage bo muri aka Karere.

Kayonza: Perezida Paul Kagame yongeye gutungurana ava mu modoka asuhuza abaturage
Perezida Kagame asuhuza abaturage i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.
Kayonza: Perezida Paul Kagame yongeye gutungurana ava mu modoka asuhuza abaturage
Perezida Paul Kagame yongeye gutungurana ava mu modoka asuhuza abaturage b’i Kabarondo.

INDI NKURU BISA WASOMA

Perezida Paul Kagame yatunguye abanya Bugesera agararaga ku muhanda arabasuhuza [AMAFOTO]

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU