Imodoka ya bisi yavaga Kakamega yerekeza Nairobi yakoze impanuka yari ihitanye abantu 60 ubwo yataga umuhanda ikibirindura ku musozi ariko kubwa amahirwe abari bayirimo bose ntawahasize ubuzima.

Kenya: Impanuka ya Bisi yari ihitanye abantu 60 Imana ikinga ukuboko

Iyi modoka yakoreye impanuka ahitwa Ihindu muri Naivasha mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, yakomerekeyemo abantu 20 barimo abakiri bato 5 bahise bajyanwa mu bitaro bya Naivasha.

Abantu 6 nibo bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka y’iyi bisi aho polisi iri guhiga umushoferi wayo wahise ahunga nyumo yo gukora impanuka.

Umwe mu bagenzi bari muri iyi bisi witwa Mbukinya yavuze ko umushoferi wari uyitwaye yari yasinze ariyo mpamvu yakoze impanuka.

Pastor Moses Wafula wari muri iyi bisi yavuze ko iyi bisi yabanje gutwarwa n’umusaza w’inararibonye ndetse ngo yabatwaraga neza ariko bageze ahitwa Nakuru ngo yayivuyemo ayisigira umusore wari wasinze ahita atuma ikora impanuka.

Yagize ati “Ibibazo byavutse ubwo umushoferi mushya yatangiye kurenza umuvuduko,anywa itabi ndetse atangira kuganiriza abakobwa bari bamwicaye inyuma.”

Ibisigazwa by’iyi bisi yari ihitanye abantu 60 ubwo yakoraga impanuka byahise bijyanwa ku biro bya polisi bya Naivasha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU