Sunny umaze iminsi aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera udushya akoreraho yongeye kwemeza ko ibitsina gore ari umutungo w’abagabo ndetse ahamya ko mu mashusho akora y’umuziki adashobora kureka kuyakora atambaye imyenda benshi bita ko isebetse.

Umunyarwandakazi Ingabire Sunny, umuhanzikazi akaba n’umunyamidelikazi ukunze kwibera mu gihugu cya Thailand ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye byo hanze.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Ukwezi yavuze ku ndirimbo ye nshya yitwa yise Property, iyi akaba yaranashyize hanze ikirango cyayo akoresheje ifoto yambaye ikariso n’isutiye gusa, ibintu avuga ko atari ukwambara ubusa ndetse ngo binabaye ngombwa asanga kwambara ubusa ntacyo bitwaye.

Yagize ati “Kwambara ubusa nta kibazo, turi umutungo w’abagabo,gusa bibaye ari ngombwa ntacyo byantwara”

Yaboneyeho kuvuga ko hari benshi banenga imyambarire ye ngo gusa we ntacyo imutwaye ngo kandi azabikora mu gihe bibaye biri ngombwa ko abikora.

Twakwibutsa ko uyu mukobwa ajya akunda kuvuga ko atangazwa n’uburyo yabyayemo ngo kuko umwana yabyaye atazi se kuko byamubayeho mu gihe yari arimo koga muri Pisine yarimo abandi bantu b’ingeri zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU