Umuhanzi nyarwanda G-Bruce yatandukanye n’umukunzi we kubera kwifotozanya na Yasipi Casmir ndetse n’ibyamamare bitabdukanye.

Kwifotozanya na Yasipi byatumye G-Bruce atandukana n’umukunzi we

Umuhanzi G-Bruce yatandukanye n’umukunzi we Cyizere Marry Kacid bari bamaranye amezi umunani mu rukundo wamushinje ko yaba akundana na Miss Yasipi Casimr biturutse ku ifoto bifotozanyije bahuye nk’ibyamamare.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo umuhanzi G Bruce yeruye ko yamaze gutandukana n’umukobwa bari bamaze igihe kingana n’amezi 8 bakundana ibi bikaba byarashimangiraga ko umubano wabo wajemo agatotsi.

Kwifotozanya na Yasipi byatumye G-Bruce atandukana n’umukunzi we

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda G-Bruce yavuze ko mu mpamvu zatumye batandukana harimo nko kuba yarifotoranyije na Miss Yasipi Casimr witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 akarangiza irushanwa abaye igisonga cya mbere cya Nyampinga.

Yagize ati” Twamaze nk’icyumweru ntazi ibintu arimo. Iyo ukunda umuntu usaba imbabazi n’ubwo waba utazi ukuntu bimeze kugira ngo ibintu bibe amahoro. Nasabye imbabazi ngera aho mvuga nti ‘ariko ubundi ubu ndi mu biki’.  Njye naruhare nabigizemo.”

Kwifotozanya na Yasipi byatumye G-Bruce atandukana n’umukunzi we

Nahuye na Yasipi Casimr turifotozanya bimwe bisanzwe. Yasipi nta n’ubwo tuziranyi cyane. Twahuye gutyo abafana badusaba kwifotozanya. Ifoto igishyirwa ku mbuga nkoranyambaga mu mubano wanjye nawe hajemo agatotsi. Ariko nyine urumva umukobwa ahita atangira no kugushinga ibindi bintu utamenya,”

Mu kiganiro Twagiranye na Nick Marry watandukanye na G-Bruce yirinze kugira icyo avuga kubyo kwifotozanya na Yasipi kwa G-Bruce, gusa aduhishurira ko byabaye

Ati ”Niba byabaye ntakindi nakongeraho [..] Ubuzima burakomeza.”

Yasipi yatumye G-Bruce atandukana n’umukunzi we

Twakwibutsa ko G-Bruce ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda mu njyana ya Rock Hard, ni umwe mu bahanzi nanone bamaze kwegukana ibikombe bikomeye kubera uyu muziki we dore mu minsi yashize yahawe igihembo kubera ko ari kizigenza muri iyi njyana mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU